U Rwanda na Singapore bigiye gukorana ku bijyanye no guteza imbere “Artificial Intelligence”

U Rwanda na Singapore byatangaje ubufatanye mu mushinga wo gutunganya inyandiko ikubiyemo amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubwenge bw’ubukorano (AI).

Byatangajwe ku wa Kane mu Nama y’Abaminisitiri baturuka mu bihugu bigize Ihururiro ry’Ibihugu bito mu buso (Small States Forum).

Minisitiri w’Itunamaho n’Ihanahanamakuru muri Singapore, Josephine Teo, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso cy’uburyo, binyuze mu gukorana, ibihugu bito bito byagira uruhare rufatika ku Isi, mu miyoborere n’imikoreshereze n’ubwenge buhimbano (AI). 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yashimangiye ko u Rwanda ruhora rwiteguye gukorana n’ibindi bihugu muri gahunda zo kubyaza umusaruro ubwenge bukorano (AI).

Ati:“Ubwenge bukorano, nta gushidikanya, ni urufunguzo rw’umuryango w’ibikorwa byinshi byabyara inyungu z’ubukungu ku isi ndetse no mu Rwanda kandi tuzi neza inzitizi zikibangamiye ibihugu bito bito, n’ibindi bikiri mu rugendo rw’iterambere kugira ngo bibashe kubyaza umusaruro inyungu zibumbatiwe n’ubwenge buhimbano.”

Ubufatanye bw’u Rwanda na Singapore bwatangajwe mu gihe muri icyo gihugu hari hateraniye inama ku ikoranabuhanga muri Asia.

Muri iyo nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’inzego zirimo izishinzwe uburezi n’ikoranabuhanga.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *