Triathlon: Team Rwanda yegukanye Ironman 70.3 Rubavu, Raoul na Berber bayitwara nk’abakinnyi ku giti cyabo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Kanama 2024, mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazaba, hainiwe Irushanwa rya Ironman 70.3 ryakinwaga ku nshuro ya gatatu.

N’irushanwa ryari ryahuruje imbaga, baje kwihera amaso uburyo abakinnyi 200 bavuye mu bihugu 28 bahatana mu mikino igizwe no ‘Koga mu Kiyaga cya Kivu, Kunyonga Igare no gusiganwa n’amaguru’.

Nyuma yo guhiga abandi mu Koga intera ireshya na 1,9Km, Kungonga Igare ku ntera ya 90Km no gusiganwa ku Maguru ku ntera ka 21Km na 100m, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igizwe na Twibanire Damascene, Ngendahayo Geremie na Mutabazi Emmanuel, niyo yegukanye iri rushanwa.

Aba bakinnyi uko ari batatu, bakoresheje bose hamwe ibihe bihwanye n’amasaha 4, Iminota 7 n’Amasegonda 25.

Muri aba bakinnyi 200, 28 bari Abanyarwanda, mu gihe abandi 172 bavuye mu bihugu 27 bari baje kwitabira iri Rushanwa rimaze kuba ikimenyabose ku Isi.

Uretse abakinnyi bakina nk’ikipe (Relay), mu kiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, Umwongereza Raoul Metcalfe, yegukanye iri Rushanwa akoresheje Amasaha 4, Iminota 35 n’Amasegonda 7.

Mu kiciro cy’abagore, iri Rushanwa ryegukanywe n’Umuholandikazi, Berber Kramer, akoresheje Amasaha 5 n’Amasegonda 56.

Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa, uyu Muholandikazi yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi umaze kuritwara kuva ryatangira gukina mu 2022.

Iri rushanwa ryakurikiranywe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Lambert Dushimimana, Meya w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex.

Akomoza kuri iri Rushanwa, Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis yagize ati:“N’ibyagaciro kwakirira iri Rushanwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu by’umwihariko mu Mujyi wa Rubavu. Kwakira abakinnyi bavuye mu bihugu 28 n’u Rwanda rurimo byerekana intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bukerarugendo bushingiye kuri Siporo”.

Yunzemo ati:“Ndashimira abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye iri Rushanwa by’umwihariko n’umusaruro barikuyemo”.

Ku ruhande rwa Global Events Africa iri nayo itegura iri Rushanwa, umuyobozi wayo, Bonita Mutoni yagize ati:“Iri Rushanwa rigira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda, binyuze mu guhuza Siporo n’Ubukerarugendo. Kuri iyi nshuro ya 3 rikinwa, twishimiye ko umubare w’abaryitabiriye wiyongereye cyane abo mu bihugu by’Amahanga. Ntabwo ari abakinnyi gusa, ahubwo bazanye n’Imiryango yabo, bityo turahamya ko n’Igihugu cyabyungukiyemo”.

Mutoni yasoje agira ati:“Tuzakomeza gukora ibishoboka byose, u Rwanda rube Igicumbi cy’Ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo. Ndetse n’ibiyivamo bifashe Igihugu gutera imbere”.

Ku ruhande rw’Intara y’Iburengerazuba ibarizwamo Akarere ka Rubavu kakira iri Rushanwa, Umuyobozi wayo, Lambert Dushimimana yagize ati:“Turishimira ko iri Rushanwa rimaze kwaguka haba ku mubare w’Abanyamahanga n’Abanyarwanda baryitabira. Ntabwo ari ukugaragaza Isura y’Igihugu gusa n’iy’Akarere ka Rubavu muri rusange, ahubwo rinagaragaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira Amarushanwa mpuzamahanga”.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, Ironman 70.3 Rubavu, yateguwe na Global Events Africa, Visit Rwanda, Inyange Water, Purifaaya, CanalBox Rwanda, Kabisa Go Electric, Gibson London Dry Gin, Jibu Water, Pedro’s Coffee, Mist Rwanda Safaris, iterwa inkunga na Guverinoma y’u Rwanda.

Amafoto

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person, bicycle, road and text

May be an image of 3 people, bicycle, road and text

May be an image of 8 people, crowd and text

May be an image of 16 people, bicycle and road

May be an image of 5 people

May be an image of 5 people and text

May be an image of 7 people, bicycle, crowd, road and text

May be an image of 1 person and text

May be an image of 3 people, people swimming, body of water and text

May be an image of 5 people, people swimming, ocean and text

May be an image of 12 people, bicycle, road and text

May be an image of 14 people, bicycle, road and text

May be an image of 2 people, people swimming and body of water

May be an image of 4 people and text

May be an image of 8 people and text

May be an image of 8 people and text

May be an image of 8 people, bicycle and text

May be an image of 10 people, bicycle and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 3 people and people swimming

May be an image of 5 people and text

May be an image of 5 people, people boat racing, sailing boat, ocean and text

May be an image of 5 people, people swimming and text

May be an image of 9 people and people swimming

May be an image of 7 people and text

May be an image of 1 person and swimming

May be an image of 2 people, people swimming and text

May be an image of 7 people, people swimming and text

May be an image of 10 people and text

May be an image of 2 people, people swimming and text

May be an image of 8 people, crowd and text

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *