Rwinkwavu: Imiryango irenga 400 yasabwe kwimukira Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro

Imiryango isaga 400 yo mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, irimo gusabwa kwimukira ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ngo ari byo byagenewe aho batuye.

Akagali ka Nkondo ni kamwe mu dufite Imidugudu ituwemo n’abaturage basabwe kwimuka, gusa bo bagaragaza ko iki cyemezo cyabafatiwe kirimo akarengane nyuma yo kubwirwa ko aka gace kahariwe ubucukuzi.

Kuri uyu wa Nbere inzu zimwe zari zatangiye gukurwaho.

Gusa mu Mudugudu umwe, hari izindi nyubako zirimo kuhazamurwa kandi amakuru abaturage bahawe ari uko aka gace katahariwe guturwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Barigomwa Djafari avuga ko hari abaturage barenze ku mategeko maze bigabiza umutungo w’Igihugu, ari nayo mpamvu yo kubasaba kuwimukamo.

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihigu, Musabyimana Jean Claude we arahumuriza aba baturage ko iki kibazo kirimo gushakirwa igisubizo kirambye.

Kugeza ubu imiryango 432 ituye mu Midugudu ya Muganza, Rwinkwavu na Kinihira ni yo irimo gusabwa kwimuka, irabishaka ariko igasaba kwerekwa aho gukomereza ubuzima. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *