Rwanda: Sobanukirwa n’ibikubiye mu Ndahiro Umukuru w’Igihugu akora n’Ibirango ashyikirizwa

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bategerezanyije amatsiko menshi, itariki ya 11 Kanama 2024, umunsi Perezida Paul Kagame azarahirira kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Ni umunsi udasanzwe muri politiki y’Igihugu, kuko ni bwo uwatowe n’abaturage aba agiye kubasezeranya ko azarinda Itegeko Nshinga, azaharanira icyabagirira akamaro cyose, akarinda ubusugire bw’Igihugu, agakorana umurava inshingano ze n’ibindi.

Prof Sam Rugege, wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu gihe cy’imyaka umunani, ni we wakiriye indahiro ya Perezida Kagame mu 2017.

Mu kiganiro yagiranye n’Igitangazamakuru cya Leta, yasobanuye ibikubiye mu ndahiro ya Perezida wa Repubulika.

Ati “Ibikubiye mu ndahiro by’ingenzi, harimo kudahemukira Repubulika y’u Rwanda nk’abandi bayobozi bose, agomba gukurikiza Itegeko Nshinga n’andi mategeko kandi akarinda Itegeko Nshinga. Ni ukuvuga ko ni we muyobozi mukuru agomba kubona ko nta wishe Itegeko Nshinga.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ubumwe bw’Abanyarwanda, cyane turebye aho tuvuye nk’igihugu byari ngombwa gushyira mu Itegeko Nshinga ko dushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Ikindi agomba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda bose, agakora ibibafitiye akamaro.”

Prof. Rugege yavuze ko umuhango w’irahira haba kuri Perezida n’abandi bayobozi, usobanuye ikintu kinini kuko ari igihango urahira aba agiranye n’Abanyarwanda.

Ati “Uwo muhango ufite igisobanuro cy’uko umuyobozi, itegeko riteganya ko bagomba kurahira mbere yo gutangira imirimo yabo. Ikigamije ni uko urahira, agomba kugaragaza ko yumva neza uburemere bw’inshingano ahawe, kandi akemeza Abanyarwanda, akabasezeranya ko izo nshingano azazikora neza, agakorana umurava kugira ngo anazirenze.”

“Ni yo mpamvu abantu bagomba kurahira, kwiyemeza no kugaragariza abo bazayobora ko ibyo bavuga babyiyemeza kandi inshingano bahawe bazazikora neza.”

Prof Rugege yavuze ko Perezida wa Repubulika iyo amaze kurahira hari ibirango by’Igihugu ahabwa birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.

Ati “Icya mbere, Itegeko Nshinga ni ryo tegeko risumba andi mu gihugu, buri wese agomba kurikurikiza harimo na perezida. Igikorwa kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ntabwo kiba gifite agaciro, agomba kumenya ibikubiye mu Itegeko Nshinga, bikamuyobora, uko ayobora Igihugu.”

Prof Rugenge kandi yasobanuye byinshi abantu bibaza ku mpamvu hari ibihugu bitandukanye, usanga abakuru babyo, iyo barahira baba bafashe kuri Bibiliya cyangwa Quran.

Ati “Mu Rwanda, icya mbere ntabwo bisabwa n’itegeko, Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishingiye ku idini, n’ubwo hemewe amadini, nta dini rifite ububasha bwo kuba ryayobora imikorere y’Igihugu.”

Umuhango w’irahira rya Perezida wa Repubulika watowe, Paul Kagame uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, aho uzitabirwa n’Abanyarwanda bose ndetse n’abatumiwe bahagarariye ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *