Rwanda: Itorero Indangamirwa 14 ryasojwe Urubyiruko rusabwa kugendera kure ‘Ubusinzi n’Ubunebwe’

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 14 ryitabiriwe n’urubyiruko 494 rwari rumaze iminsi 47 rutorezwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba.

Uru rubyiruko rurimo 33 batuye cyangwa biga mu mahanga, 67 bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, 381 babaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 baturuka mu turere twose na 13 b’abayobozi b’urubyiruko.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yibukije uru rubyiruko ko rufite uburenganzira ariko rukagira n’inshingano zo gufata ibyemezo ku buzima bwarwo ariko ko bagomba kwirinda ibiyobyabwenge n’ubunenwe.

Yagize ati “Iyo urubyiruko rufashe icyemezo cyiza, muba mufashe icyemezo cyaranze impfura. Mukomeze mube urubyiruko rufata ibyemezo byiza, ibyo rero tukaba tubibwira urubyiruko rusoje Itorero n’urundi rwose mu gihugu.”

Yabibukije ko kugira inshingano ari ukugira icyo ubazwa ukorera igihugu cyakubyaye, kikakurera kikaguha ubwo burenganzira n’inshingano.

Ati “Izo nshingano zirimo iya mbere y’ingenzi itanagoye yo kwitwara neza. Turi igihugu gishaka ko urubyiruko rwacu rutajya mu biyonyabwenge kuko ibiyobyabwenge byica ubwonko bigatuma icyo igihugu kigitegerejeho kitakibona, ariko nawe icyo umuryango wawe wari ugutegerejeho ntuzakibone. Mureke twirinde ibiyobyabwenge.”

Minisitiri w’Intebe kandi yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi kuko ari igisitaza kuri ejo hazaza harwo.

Ati “Urubyiruko nirureke ubusinzi. Nidushaka tureke no kunywa, tunywe ibinyobwa bidasindisha cyangwa bitaduteza ingaruka mbi nk’ubusinzi. Muri urubyiruko twifuza ko rukura neza, abana bakure neza, mwige amashuri muyarangize mukorere igihugu mutamugaye.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye urubyiruko ko kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge bidahagije kugira ngo bumve ko bageze ku buzima ahubwo bagomba no kureka ubunebwe bagakora batizigamye.

Ati “Niba wirinze ibiyobyabwenge ukirinda ibisindisha ariko ntukore ntabwo utera imbere. Turifuza urubyiruko rukora, buri wese aho ari nakore, buri wese arebe ikintu akora amasaha yose yumve ko wagize ikintu ukora muzateza imbere buri wese n’Igihugu gitere imbere.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburere mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yijeje ababyeyi b’urwo rubyiruko ko amasomo bahawe nta kabuza azatanga umusaruro.

Yagize ati “Amasomo yose n’ibiganiro izi Ntore zahawe byazifashije kumenya aho u Rwanda rwavuye, ubwitange byasabye kugira ngo rugere aho rugeze, rubiheraho kugira ngo u Rwanda rukomeze kujya imbere barinda ibyagezweho, barangwa n’ubutwari nk’ubwaranze abitangiye igihugu bikaba byarafashije gusobanukirwa uruhare rwabo mu rugamba rw’iterambere.”

Urubyiruko ryitabiriye iri Torero narwo rwemeza ko rwahigiye byinshi birimo umuco, indangagaciro z’umuco Nyarwanda, kwihangana no gukorera hamwe kandi rugiye kubitoza n’abandi.

Iyakaremye Floribert yagize ati:”Itorero ni isoko koko kuko ntawe ugera ku isoko ngo atahe ubusa. Nanjye nageze ku isoko kandi nahavomye byinshi birimo ikinyabupfura, kubahana, kwiyoroshya, kwishakamo ibisubizo n’ibindi byinshi bizamfasha kubaka Igihugu no gukomeza kugikunda byaba ngombwa nkanakitangira nk’uko abakurambere bacu babikoze.”

Umuhoza Angelique Fanny, na we yagize “Kwitabira Itorero byambereye iby’agaciro kuko narikuyemo amakuru arambuye ku gihugu cyanjye, umuco mboneragihugu ndetse n’ikinyabupfura. Mu biganiro twahawe, nabashije kumva neza impamvu ndi Umunyarwanda.”

Itorero Indangamirwa rumaze gutorezwamo intore zigera ku 5118. Urubyiruko rwaryitabiriye kuri iyi nshuro rurimo abakobwa 216.

Bose bahawe amasomo atandukanye, basobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda, Icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa no kurumenyekanisha aho bari hose.

 

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yari ageze i Nkumba ahasorejwe itorero Indangamirwa

 

Minisitiri w’Intebe yasababye kwirinda ibiyobyabwenge

 

 

 

Uru rubyiruko rwerekana ubumenyi rwahawe mu mikino njyarugamba

 

Ababyeyi bishimiye ubumenyi abana babo bungutse

 

Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ubunenwe, bagakora bagatera imbere ndetse bagateza imbere n’igihugu

 

Urubyiruko rwasoje Itorero rwerekanye ubumenyi mu gupanga urugamba

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *