Rwanda: Ingengo y’Imari y’Umwaka w’i 2024-25 yiyongereyeho 11,2%

Amafaranga Leta y’u Rwanda izakoresha mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ya 2024/2025 aziyongeraho asaga Miliyari 574 Frw, ibi bikaba ari bimwe mu bikubiye muri raporo ya Komisiyo y’Ingengoy’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu mutwe w’Abadepite ku isuzuma yakorewe imbanzirizamushinga w’ingengo ya Leta izakoreshwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Amafaranga Leta yakoresheje muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ugana ku musozo, arabarirwa muri Miliyari 5115, ubu ikaba imaze gukoreshwa ku kigereranyo cya 88%.

Biteganijwe ko mu mwaka utaha aya mafaranga aziyongeraho 11.2% bityo asage Miliyari 5690 Frw.

Komisiyo y’ingengo y’imari isanga hari ibyo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikwiye kunoza mu gutegura umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Abagize Sena nabo batanze ibitekerezo kuri iyi mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari, basaba ko amafaranga yagenewe ibikorwa birimo imihanda y’imigenderano, gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage, guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatusi no kongera ibikorwa remezo mu mashuri cyane cyane ay’ubumenyingiro yakongerwa.

Iyi mbanzirizamushinga igaragaza ko ingengo y’imari ya Leta y’umwaka utaha yasaranganijwe hitabwa ku bikorwa byihutirwa biteganijwe muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere rirambye, aho urwego rw’ubukungu bwagenewe 59.7%, imibereho y’abaturage ihabwa 26.5% naho imiyoborere myiza ikaba yaragenewe 13.7 % by’amafaranga Leta izakoresha.

Biteganijwe ko muri uyu mwaka wa 2024 n’umwaka utaha wa 2025 umusaruro mbumbe w’Igihugu uzazamukaho 6.5%, ariko mu myaka izakurikiraho iki gipimo gishobora kuzagera hejuru ya 7% nk’uko imibare ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi ibigaragaza.

Biteganijwe ko aya mafaranga azava ahantu hatandukanye, harimo imisoro, y’imbere mu gihugu, inguzanyo n’impano zishobora kuva mubindi bihugu by’inshutu cyangwa ibigega mpuzamahanga bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *