Rwanda: Hakenewe Miliyari 6 Frw zo kugura Sitasiyo zipima Amazi no gutanga umuburo ku Biza

Leta y’u Rwanda ikeneye amafaranga ari hagati ya miliyari 6-7 Frw yo kugura izindi sitasiyo 180 zipima ubwinshi n’umuvuduko w’amazi ku biyaga no ku migezi ziziyongera kuri 59 zitanga amakuru afasha mu gukora igenamigambi ry’imikoreshereze y’amazi guhera mu 2017.

Ni sitasiyo igizwe na bateri ikura amashanyarazi ku mirasire y’izuba ndetse n’ikindi gikoresho gifiteho ijisho nk’irya camera gifatiye ku mugozi muremure w’insinga gitunzwe mu mazi.

Umukozi ushinzwe kubika no kubungabunga Amakuru y’Ibipimo by’Amazi mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Uwimbabazi Jackline, yavuze ko iki gikoresho ari cyo gifata uburebure n’ubugari bw’amazi hifashishijwe sim card n’ikoranabuhanga rya murandasi yohereza amakuru aba yafashwe buri minota 15.

Umwaka ushize abantu basaga 130 babuze ubuzima bwabo bitewe n’imyuzure n’inkangu ndetse inzu 6000 zarangiritse.

Ibi biza byabayeho mu gihe mu 2018 ibikorwaremezo n’imyaka bifite agaciro ka miliyari 200 y’amadolari byangijwe n’imvura nyinshi yaguye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana no kugenzura Ubwiza n’Ingano y’amazi mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Remy Norbert Duhuze, yemeje ko barimo no kwiga uburyo izi sitasiyo bazifashisha mu bijyanye no kuburira abantu ku biza bishobora kubagwira.

Nubwo izi sitasiyo zugarijwe n’abajura bamaze kwiba zirindwi muri zo ndetse izindi enye zikaba zarangijwe n’imyuzure, hakenewe amafaranga ari hagati ya miliyari 6-7 Frw kugira ngo haboneke izindi sitasiyo 180 zafasha Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda kubona amakuru yo ku migezi n’ibiyaga byose mu Gihugu.

Sitasiyo 59 ni zo kugeza ubu zashyizwe ku migezi n’ibiyaga hirya no hino mu Gihugu zikaba zifata amakuru y’ubwinshi n’umuvuduko w’amazi mu rwego rwo gufasha Igihugu mu gutegura igenamigambi ryo kubyaza umusaruro ingano y’amazi binyuze mu gukora imgomero z’amashanyarazi ndetse n’ibikorwa bigari byo kuhira.

Bitarenze mu 2030, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hari ibiza bikomeye 560 bishobora gutera Isi buri mwaka ku buryo uyu muryango uteganya gushora miliyari 3 na miliyoni 100 z’amadolari mu bikorwa biburira abantu ku biza bishobora gutera mu 2023-2027. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *