Rwanda: Abapolisi 50 bahuguwe ibijyanye n’Uburinzi buhabwa abayobozi bakuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye no kurinda abayobozi bakuru mu Kigo gitangirwamo Amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Ibikorwa byo gusoza aya mahugurwa byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Kanama 2024, byitabirwa n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere muri Qatar.

Aya mahugurwa yari amaze ukwezi kurenga yitabiriwe n’abapolisi 50, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere muri Qatar-Lekhwiya (Jandarumori).

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *