Rayon Sports yatangiye Shampiyona itsikira imbere ya Marine FC (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports ntiyahiriwe n’itangira ry’Umwaka mushya wa shampiyona y’i 2024-25 nyuma yo kugwa miswi y’ubusa ku busa n’Ikipe ya Marine FC mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Abafana bakabakaba Ibihumbi birindwi (7,000) biganjemo aba Rayon Sports, bari muri iyi Sitade, bihera amaso uko rwambikana hagati y’aya makipe yombi.

Umukino watangiye Rayon Sports yoza amaso abakunzi bayo, binyuze mu guhanahana neza kw’abakinnyi barimo; Olivier Niyonzima, Haruna Majariwa na Kevin Muhire.

Gusa, uku gukina neza ntabwo kwakuye umutima ikipe ya Marine FC, kugeza ku munota wa 22 ubwo Muhire yasigaranaga n’Umunyezamu wa Marine FC, Vally Irambona, akananirwa kunyeganyeza inshundura.

Nyuma y’Iminota itatu Rayon Sports ibuze aya mahirwe, Marine FC yagarutse mu mukino, Olivier Usabimana atesha umutwe ba myugariro ba Rayon Sports, gusa nabo batamuhaye urwaho rwo kunyeganyeza inshundura.

Uyu mukinnyi yagushijwe hasi mu rubuga rw’amahina, ariko Umusifuzi ntiyatanga Penaliti, avuga ko yigushije.

Ku munota wa 32 w’umukino, abakinnyi ba Rayon Sports, Muhire Kevin, Junior Elenga na Fitina Omborenga, bakinanye neza ariko ntabwo bashoboye kumenera mu bwugarizi bwa Marine FC.

Umutoza Robertinho wa Rayon Sports, yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, yinjiza mu kibuga Hadji Iragura asimbuye Charles Baale.

Ku munota wa 49 w’umukino, Olivier Niyonzima yahaye umupira mwiza Omborenga awugerana mu rubuga rw’amahina rwa Marine FC, ariko ba myugariro bamubera ibamba.

Marine ntabwo yakomeje kurebera, kuko ku munota wa 70 w’umukino, Ebenezer Niyigena yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, ariko arekuye ishoti, rikurwamo n’Umunyezamu Patient Ndukuriryo.

Amahirwe yandi akomeye Marine FC yabonye muri uyu mukino, ni ku munota wa 87 w’umukino, ubwo Sultan Bobo yarekuraga ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, Patient Ndukuriryo akarishyira muri Koruneri.

Aya mahirwe niyo yasoje uyu mukino, amakipe yombi agabana amanota, Marine FC y’Umutoza Rwasamanzi Yves isubirana inota i Rubavu, mu gihe Rayon Sports yabonye ibyo itifuzaga.

Amafoto

Rayon Sports midfielder Olivier Niyonzima wins the ball against Marine FC defender during a goalless draw at Kigali Pele Stadium on Saturday. Courtesy

The New Times

The New Times

The New Times

The Blues defender Aimable Nsabimana vies for the ball during the match

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *