Police FC yegukanye ‘Super Cup’ itsinze APR FC kuri Penaliti (Amafoto)

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Polisi FC, yegukanye Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) nyuma yo gutsinda iy’Ingabo z’Igihugu (APR FC), kuri penaliti 6-5.

Amakipe yombi yakiranuwe na penaliti nyuma y’uko iminota 90 y’Umukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, irangiye aguye miswi y’ubusa ku busa (0-0).

N’ubwo nta kipe yabashije kunyeganyeza izamu, hagiye haremwa uburyo bwinshi, burimo nk’aho mu ntangiriro z’umukino, ugukinana neza hagati ya Djibrin Akuki na Elijah Ani ba Polisi FC, kwakangaranyije ba myugariro ba APR FC.

Ku munota wa 12 w’umukino, APR FC yongeye kurusimbuka, nyuma y’uko myugariro Yunusu Nshimiyimana apashije nabi Umunyezamu Pavel Ndzila, aba bombi bakagongana mu gihe rutahizamu wa Polisi FC, Richard Kilongozi yabotsaga igitutu n’ubwo atanyeganyeje inshundura.

Nyuma y’iminota 2 ibi bibaye, ku munota wa 14 w’umukino, Ani Elijah yongeye guhungabanya ba Myugariro ba APR FC, Dauda Yussuf amugusha imbere y’urubuga rw’amahina.

Umusifuzi yahise atanga kufura (Free kick), yatewe na Muhadjiri Hakizimana, gusa ntacyo yayibyaje kuko Umunyezamu wa APR FC, Pavel Ndzila yayishyize hanze y’izamu.

Nyuma y’uko amakipe yombi agiye kuruhuka ari 0-0, APR FC yatangiye igice cya kabiri ifite amashagaga, ndetse ku munota wa 62 yari igiye kunyeganyeza inshundura ku mupira waterewe muri Metero 35 uvuye ku izamu na Jean Bosco Ruboneka, ariko Umunyezamu wa Polisi FC, Niyongira amubera ibamba.

Uretse aya mahirwe, nta bundi buryo bukanganye bwagaragaye muri uyu mukino, kugeza umusifuzi ahushye mu Ifirimbi ko baguye miswi.

Hakurikiyeho gukiranurwa na Penaliti nk’uko amategeko y’umukino yabiteganyaga.

APR FC

  • Clement Niyigena
  • Mahamadou Sy
  • Dauda Seidu (yayihushije)
  • Alioum Souane
  • Gilbert Byiringiro
  • Pavel Ndzila
  • Richmond Lamptey (yayihushije)

Polisi FC

  • Muhadjiri Hakizimana
  • Ani Elijah
  • Eric Nsabimana
  • Issah Yakubu (yayihushije)
  • Didier Mugisha
  • Simeon Iradukunda
  • Abeddy Bigiriman

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Abakinnyi n’abakunzi ba Polisi FC, bashimiye Umunyezamu Patience Niyongira, wakuyemo Penaliti ebyiri, zirimo iya Dauda Seidu na Richmond Lamptey.

Aba bakinnyi bombi bari mu bo APR FC yaguze uyu Mwaka mu rwego rwo kwiyubaka by’umwihariko barangamiye amarushanwa mpuzamahanga arimo CAF Champions League.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

APR FC head coach looks disappointed as his side lost the Super Cup final on August 10 at Kigali Pele Stadium. Courtesy

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *