Nyamagabe: Guverineri Kayitesi yashimiye Ababyeyi bagira uruhare mu kugaburira Abana ku Ishuri, basabwa kutadohoka

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimiye Ababyeyi bagira uruhare mukugaburira Abana ku Ishuri, abasaba kudasubira inyuma.

Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kitabi mu Birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura.

Kayitesi yagize ati:”Mwibuke ko ubwo twongerega gutora Kagame Paul kuzongera kuyobora u Rwanda muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere, twamusezeranyije kuzamufasha mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda”.

“Uyu Muganura udufashe kurushaho kunga ubumwe no gushyigikira gahunda yo kugaburira Abana bacu ku Mashuri, nk’imwe muri gahunda za Leta zigamije imibereho myiza yabo no kuzamura imyigire myiza y’u Rwanda rw’ejo hazaza.”

Akomoza ku ruhare rw’Ababyeyi n’abafatanyabikorwa batandukanye muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, yagize ati:”Iyi gahunda murayizi. Hari uruhare rwa Leta, ariko hari n’uruhare rw’Ababyeyi rwongeye kugarukwaho nk’uko Isanganayamatsiko y’uyu Mwaka ibivuga. Ntabwo ari gahunda ireba gusa Umubyeyi ufite Umwana ku Ishuri, ahubwo biratureba twese kuko Umwana n’uw’Igihugu n’Umiryango”.

Yasoje ubutumwa yari yageneye abitabiriye ibi birori agira ati:”Abo bireba twese, yaba Abanyamadini, Ababyeyi n’Abafatanyabikorwa, dushyigikire iyi gahunda nka kimwe mu byo kwishimirwa byagezweho n’Igihugu nyuma y’Imyaka 30 kibohowe”.

Muri ibi Birori, Minani Venuste, Umuturage wo mu Mudugudu wa Rubuye, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, wabahaye Umutekano n’Imbuto zigezweho. Aho yavuze ko ibi byombi byabafashije kwiteza imbere, aho kuri ubu bishyura Abanyeshuri Amafaranga y’Ifunguro ku Mashuri. Uretse ibi kandi, bishimira ko Amashuri n’Amavuriro bisigaye biri hafi yabo.

Uretse Minani, Mukashyaka Saraphine, Umuturage wo mu Kagali ka Mujuga, yagize ati:”Ndashimira Perezida Kagame wangabiye Inka. Iyi Nka imfasha kubona Ifumbire ngahinga nkeza, njye n’Umuryango wange tukanywa Amata ndetse bikanamfasha kubona Amafaranga 1000 afasha Abana bacu gufatira Amafunguro ku Ishuri. Iki gihumbi tugitanga bitworoheye.

Amafoto

Guverineri Kayitesi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri bahaye umugisha Ubusabane bw’Umunsi w’Umuganura

 

Guverineri Kayitesi yamurikiwe Umusaruro wabonetse mu Mwaka 2024 mu bikorwa bitandukanye

 

Ishimwe ry’Umushishozi, Umuvugo wa Bizimuremyi Mugabe Marcel, wanyuze abari bitabiriye ibi Birori.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *