Muhanga: Vincent Nsengimana wari ufite Akabari kazwi nka ‘Chez Vincent’ yitabye Imana

Abakunda gutemberera mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Muhanga by’umwihariko abakunzi b’Igisope ntabwo batambukaga batanyuze kwa Vincent Nsengimana wari uzwi nka Chez Vincent.

Uyu mucuruzi wari umunyerewe mu by’akabari mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, Vincent Nsengimana, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Gicursi 2023, ku mbuga nkoranyambaga za Whatsapp, abantu bakwirakwije ifoto ye, bagaragaza agahinda abasigiye by’umwihariko abo bagiranye ibihe byiza.

Amakuru yemejwe na mukuru we bavukana, Sibomana Viateur, avuga ko mu ma saa tanu zo kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, ari bwo umugore wa Vincent yamusabye ko amusanga ku bitaro bya Kabgayi, kubera ko umuvandimwe we ameze nabi.

Sibomana avuga ko Vincent yashizemo umwuga abaganga bataranamwakira, ku buryo nta wamenya icyamwishe kuko ngo yari yasigaye mu rugo wenyine, ariko aza kugira ikibazo kitahise kimenyekana amererwa nabi, biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi ari naho yaguye.

Sibonama avuga ko umuvandimwe we yari aherutse kwa muganga bagasanga afite imyanda (infection) mu maraso, bakamuha imiti agataha akaba yariho ayifatira mu rugo, ariko anaza ku kazi nk’ibisanzwe ko nta kibazo gikomeye yari afite.

Yongeraho ko n’ubwo Vincent yaherukaga kurwara cyane akajyanwa mu bitaro bya CHUB, ariko yaje gukira ndetse yari amaze iminsi akora akazi neza kandi akitwara mu modoka, ku buryo atahamya ko ubwo burwayi ari bwo bwaba bwabaye imbarutso y’urupfu rwe.

Agira ati “Yari umuntu wamaze gukira ubwo burwayi cyane ku buryo ntawavuga ko bufitanye isano n’urupfu rwe rwatunguranye. Yari amaze iminsi yitwara mu modoka, akajya ahantu hatandukanye kandi agakora akazi, akarara majoro nka mbere nta kibazo kidasanzwe yari afite”.

Umujyi wa Muhanga no hirya no hino mu Gihugu ku bawutembereyemo, bazi kwa Vincent (Chez Vincent) nk’ahantu bataramiraga, bakidagadura bakabyina kuko yatumiraga ingeri zitandukanye z’abamenyerewe mu gususurutsa abantu, nk’Impala n’abandi bacuranzi bakomeye.

Kwa Vincent kandi niho hari uburyo abashaka kunanura imitsi binyuze mu byitwa Souna baganaga, kuko niho bibarizwa mu mujyi wose wa Muhanga, abakunzi b’ibisope nabo bakaba bababajwe n’urupfu rwe.

Vincent Nsengimana kandi azwiho kuba yakundaga imikino cyane, dore ko yari n’umuntu wafashaga bya hafi ikipe ya AS Muhanga, akaba n’umukinnyi wa Migic FC, imwe mu makipe y’abatarabigize umwuga akunze gushyushya umujyi wa Muhanga, yari azwiho kandi kuba umufana wa (Arsenal), ku buryo bamuhimbaga akazina ka (Wenger), umutoza wayo wagacishijeho muri shampiyona y’u Bwongereza.

Vincent Nsengimana yitabye Imana asize umugore n’abana batandatu, akaba yari mu kigero cy’imyaka 45, umuvandimwe we Sibonama akaba avuga ko itariki yo kumuherekeza izamenyeshwa mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *