Ku bufatanye na RDB, umuhango wo gutanga Ibihembo bya Trace Awards & Festival Africa utegerejwe i Kigali

Spread the love

Televiziyo mpuzamahanga ya Trace Africa ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB) binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, batangaje ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangirwa ibihembo bizwi nka Trace Awards and Festival Africa, bihabwa Abanyamuziki banyuranye bo hirya no hino kuri uyu Mugabane.

Ibi bihembo bitangwa hagamijwe gushyigikira abahanzi barimo n’abakora Muzika, ba rwiyemezamirimo n’abageze ku bikorwa by’indashyikirwa bo kuri uyu Mugabane n’Abanyafurika bo mu Migabane itandukanye.

Trace Awards and Festival Africa ni Ibiriro byo gutanga ibihembo bizakomatanywa n’iserukiramuco bizabera i Kigali mu Rwanda, bikazahurirana n’isabukuru y’imyaka 20 Trace Group imaze ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Biteganyijwe ko ibi bihembo bizabimburirwa n’Iserukiramuco rizaba hagati ya tariki ya 19-20 Ukwakira 2023, bikazabera muri Camp Kigali, mu gihe ibirori nyamukuru byo gutanga ibihembo bizabera muri BK Arena isanzwe icungwa na WA Venue Solution tariki 21 Ukwakira.

Ibi birori by’amasaha atatu bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye bo muri Afurika mu njyana zitandukanye ny’Afurika ziganjemo iza Afrobeat.

Biteganijwe ko bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7000-10.000, barimo ibyamamare mu muziki, abavuga rikijyana, abafatanyabikorwa batandukanye bazaba baturutse ku migabane itandukanye y’Isi.

Uretse gushyigikira abahanzi, bigamije no kumenyekanisha ubwoko bwa Muzika zinyuranye ny’Afurika, uhereye kuri Afrobeat, Dancehall, Afro pop, Mbalax,  Amapiano, Zouke, Kizomba, Genge, Coupé décalé, Bongo flava, Soukous, Gospel, Rap, Kompa, R&B na Rumba.

Olivier Laouchez, umuyobozi wa Trace Africa, akaba n’umwe mu bashinze Tracame group, yavuze ko nta bundi buryo bari kwizihiza mo isabukuru y’imyaka 20 iki kigo kimaze gishinzwe, Batazirikanye abanyamuziki bo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati: Kuva ku munsi wa mbere Trace Awards itangira yaharaniye kugaragaza ubudasa no guteza imbere Umuco ny’Afurika.

Yunzemo ko ibihembo bya Trace bigamije guhemba no kwishimira ubuhanzi, icyerekezo n’uruhare abahanzi n’abandi bakomeje kwerekana haba muri Afurika no ku Isi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza Imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) Jeannette Karemera yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba u Rwanda rugiye kwakira bwa mbere itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.

Ati:”Twishimiye ko tugiye kwakira ibihembobya Trace Awards. Turajwe inshinga no kuzakira iyi minsi mikuru ikomeye yo gushyigikira Umuco ny’Afurika no kugaragaza Igihugu cyacu cyiza nk’ahantu habereye Ubukerarugendo bushingiye ku Muco”.

“Ni amahirwe akomeye ku Rwanda mu rwego rwo kubona uburyo bwo kwerekana Impano ziri mu Muco Nyarwanda no kwerekana Umuco Gakondo muri rusange”.

Ibihembo bya Trace bizatangwa imbonankubone ku miyoboro ya Trace mu bihugu birenga 180 ku Isi, Imiyoboro ya Televiziyo z’Abafatanyabikorwa n’iya Satelite.

Trace yashinzwe muri 2003 nk’Ikigo kigari cy’Imyidagaduro gifite Amashami atandukanye mu bihugu byinshi byo ku Isi birimo iyo ku Mugabane wa Afurika, Ubufaransa, Ubwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Brazil, Caraïbes no mu bihugu biri mu Nyanja y’Abahinde.

Olivier Laouchez uyobora Trace Africa, yahamije amakuru y’itangirwa ry’ibi bihembo mu Rwanda

 

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, Jeannette Karemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *