Kigali: Ibihugu 52 byitabiriye Inama ya 11 yiga ku Mutekano

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko Isi yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bibangamira amahoro n’umutekano, avuga ko hakenewe imbaraga mu kubikemura mu buryo bwihuse. 

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gicurasi 2024, ubwo yatangizaga Inama ya 11 yiga ku Mutekano (National Security Symposium 2024). 

Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’ababarirwa muri 590 baturutse mu bihugu bisaga 50.

Iri kwiga ku bibazo byumutekano biriho ubu by’umwihariko hibandwa ku byugarije Umugabane wa Afurika.

Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko Isi yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo by’umutekano bibangamiye amahoro n’ituze birimo ibikorwa by’ubuhezanguni, iterabwoba n’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga, ihindagurika ry’ibihe, guhungabana kw’ibikoresho bitanga ingufu mu Isi, umutekano muke w’ibiribwa, ubucuruzi budaciye mu mucyo, isumbana mu bukungu n’ibindi.

Yakomeje ati:“Ibi bibazo birimo iterabwoba, kujya mu mitwe y’iterabwoba k’urubyiruko, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi biterwa n’imiyoborere mibi, imihindagurikire y’ibihe, inzara n’ibindi.”

Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko Isi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi hakenewe guhuza imbaraga mu kubikemura mu buryo bwihuse. 

Ati “Ibyo bibazo byose dufite ubishyize hamwe byibutsa Isi by’umwihariko Umugabane wacu ko dukeneye kureba ibisubizo byakemura ibyo bibazo mu buryo bwihuse. Ibi birasaba imbaraga zihuriweho hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye.”

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda yavuze ko iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ari amateka ashimangira ko Abanyarwanda bakuyemo isomo nubwo ibimenyetso bishimangira ko Isi ntacyo yayigiyemo kuko hirya no hino hakigaragara ibibazo by’umutekano.

Iyi nama izatanga amahirwe yo kuganira kuri ibi bibazo no gushaka umuti wa byo, gusangizanya ubunararibonye n’uburyo bw’imikoranire mu gushaka mu kubikemura. 

Abitabiriye iyi nama baganirijwe ku rubyiruko rujya mu buhezanguni n’iterabwoba ndetse n’ingaruka bigira ku mutekano wa Afurika. 

Iyi nama biteganyijwe ko izasozwa ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Rwanda Defence Force Command and Staff College rifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda.

Umuhango wo gutangiza iyi nama witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. 

Abandi bayitabiriye barimo impuguke zitandukanye, abayobozi muri guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse n’abatanga ibiganiro bitandukanye barimo abasirikare n’abapolisi bakuru ndetse n’abasivili, bose hamwe basaga 500, baturutse mu bihugu 52. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *