Kigali: Abagana Amavuriro bashyiriweho uko bakwirinda Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Mu mavuriro atandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho uburyo bwo gushishikariza abagana ibitaro kwirinda icyorezo cy’Indwara y’Ubushita bw’Inkende.

Abaganiriye n’Igitangazamakuru cya Leta, bagaragaje ko bafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo kandi basobanukiwe n’ingamba zo kugikumira.

Zimwe mu ngamba bagaragaza harimo ko buri gitondo bagirana ibiganiro n’abaje kwivuza kuri iyi ndwara, gukaraba intoki, kwirinda gusuhuzanya mu biganza no guhoberana, kwirinda kwegerana no gukaza ingamba z’isuku.

Bamwe muri aba bakozi bo kwa muganga bagaragaza ko uje abagana akekwaho kugira ibimenyetso by’iyi ndwara y’ubushita bw’inkende ari gushyirwa mu kato agafatwa ibizamini bikoherezwa ku bitaro bikuru kugira ngo bagenzure bamenye ko ari indwara y’ubushita bw’inkende.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko bari mu bukangurambaga bwo gusaba abaturage gukaza ingamba.

RBC igaragaza ko iyi ndwara yatangiye kugaragara mu mwaka wa 2022 hirya no hino ku isi ikaba iterwa na Virusi ya Mpox. Mu Rwanda abayanduye batangiye kuhagaragara mu minsi ya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *