Karongi: Utugari duhana Imbibi na Nyamagabe twasabye gukemurirwa ibibazo by’Imihanda n’iby’Amashanyarazi

Abaturage bo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi basabye ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Intara y’Iburengerazuba gushaka uko hakemurwa ibibazo by’imihanda itameze neza n’icyo kutagira amashanyarazi, kubera ko bidindiza iterambere ryabo.

Aba baturage ni abo mu tugari twa Manji, Kinyonzwe na Kanyege duhana imbibi n’Umurenge wa Nkomane wo mu Karere ka Nyamagabe.

Abatuye utu tugari iyo bavuga ibibazo bidindiza iterambere ryabo, baba bibaza impamvu bo amashanyarazi n’imihanda mizima bitabageraho nyamara iruhande rwabo muri Nkomane ya Nyamagabe ho ngo babona bihari.

Ni utugari bigoranye kutugeramo kubera imihanda itagendeka ndetse bihumira ku mirari iyo ari mu gihe cy’imvura. Dusangiye kandi kuba nta mashanyarazi yari yatugeramo, uretse ko iki kibazo kinareba utugari dutanu muri turindwi tugize Umurenge wa Mutuntu.

Byose bibangamiye iterambere ryabo bongeye kubigeza ku buyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ubwo Guverineri wayo, Dushimimana Lambert yabasuraga.

Guverineri Lambert yijeje aba baturage ko bitarenze uyu mwaka, amashanyarazi azaba yabagezeho, anababwira ko ikibazo cy’umuhanda ugendeka na cyo ngo bagiye kureba uko cyashyirwa mu byihutirwa.

Aka gace gahingwamo ku bwinshi icyayi, ibigori n’ibirayi ndetse kanuzuyemo ikigega cy’ibirayi cyubatswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, kugira ngo umusaruro wabyo haboneke aho ukusanyirizwa hatuma udakomeza kononekara.

Iki kibazo cyarakemutse ariko haracyari icyo kuwugeza ku masoko kubera imihanda itagendeka. Ni mu gihe amashanyarazi muri uyu murenge ugizwe n’ingo zisaga 5400, agera ku ngo 19% dore ko ari mu tugari tubiri gusa, naho abafite ingufu zitari izo ku muyoboro mugari ari ingo 39%. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *