Karate: Ambasaderi w’Ubuyapani yatangije Imyitozo yo ku rwego mpuzamahanga yateguwe na JKA-Rwanda (Amafoto)

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao FUKUSHIMA, yitangije Imyitozo yo ku rwego mpuzamahanga mu mukino wa Karate, hateguwe na Asosiyasiyo y’abakinnyi ba Karate yo mu Buyapani mu Rwanda (JKA-Rwanda).

Ni mu muhango waraye ubereye mu Nzu y’Imikino ya NPC i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iyi myitozo iri gukorwa ku nshuro ya gatanu, izasozwa ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024.

Uretse gutozwa byo ku rwego rwo hejuru, Abakarateka bakabakaba 200 bitabiriye iyi myitozo, bazanakorera kuzamurwa mu ntera, binyuze mu kizamini bazakoreshwa n’Umwarimu wa Karate ukomoka mu Buyapani, Masaru Kamino, uyu akaba afite Dan ya 8.

Uretse gufasha abitabiriye iyi myitozo gukomeza kugira ubuzima buzira umuze, igamije kubatyaza byo ku rwego rwo hejuru, akarusho batoza n’abarimu kabuhariwe muri uyu mukino.

Agaruka kuri iyi myitozo, Umuyobizi wa JKA-Rwanda, Sensei Rurangayire Guy Didier, yagize ati:“Ndashimira abitabiriye iyi myitozo by’umwihariko kuri iyi nshuro ya gatanu, n’iby’agaciro kubana namwe”.

Yakomeje agira ati:“Iyi myitozo itegurwa hagamijwe kongerera ubumenyi abakinnyi b’umukino wa Karate mu Rwanda, by’umwihariko binyuze mu barimu kabuhariwe muri uyu mukino. Intego yacu n’uko iyi myitozo igomba kugera ku rwego igombwa kwitabirwa n’Isi yose kandi urugendo rwatangiye”.

“Uretse gukina Karate, iyi myitozo kandi ifasha abayitabiriye gusangira ubumenyi butandukanye bitewe n’Ibihugu abayitabiriye bavamo ndetse no kuzamura urwego rw’umukino wa Karate mu Karere u Rwanda ruherereyemo”.

“Ndashimira abagize JKA-Rwanda, Abakinnyi b’Umukino wa Karate mu Rwanda n’Inshyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, ku ruhare bagize ngo iyi myitozo igende neza nk’uko twayiteguye”.

“Ndashimira kandi Abarimu baje gutoza Abakarateka bitabiriye iyi myitozo, Ambasaderi y’Ubuyapani mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Abanyamuryango ba JKA-Rwanda, Ababyeyi n’abandi bose bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa“.

Iyi myitozo iri gutangwa n’abarimu kabuhariwe batanu (5) bavuye mu Buyapani, umwe (1) wo mu Bwongereza, umwe (1) wo muri Afurika y’Epfo n’abandi bo mu bihugu bya Zambiya, Uganda na Kenya.

Uretse Abakarateka b’imbere mu gihugu, iyi myitozo kandi yitabiriwe n’abakinnyi barimo abo mu bihugu by’Ubwongereza n’abandi..

Hagamijwe guteza imbere umukino wa Karate mu Rwanda no mu Karere, umuyobozi wa JKA-Rwanda, Rurangayire Guy Didier, yatangaje ko bageze kure imyiteguro yo kwakira Imikino y’Isi ya Shoto-Cup izwi nka FUNAKOSHI Cup izaba ikiniwe ku Mugabane w’Afurika ku nshuro ya mbere, kandi byanze bikunze bizagerwaho.

Gutangiza iyi myitozo, byitabiriwe na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao FUKUSHIMA, Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe iterambere rya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, Umuyobozi ushinzwe JKA muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Kamino Shihan, abarimu barimo; Ogusu Sensei,
Takahiro Sensei, Dr. Nakamishi Sensei, Dr. Kamino Sensei, …

Hari kandi abavuye mu bihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya.

Amafoto

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao FUKUSHIMA

 

Umuyobizi wa JKA-Rwanda, Sensei Rurangayire Guy Didier

 

The New Times

Youngsters at the first day of the Japan Karate Association Rwanda (JKA-Rwanda) fifth international Karate technical seminar in Kigali on Wednesday, August 14. Courtesy

The New Times

The New Times

The New Times

Masaru Kamino's son, Takahiro Kamino (6th Dan), readies to start the fifth edition of the JKA-Rwanda technical seminar in Kigali on Wednesday, August 14. During Wednesday's training session, master Takahiro focused on the children, teaching and refining Kata Bassai Dai.

The New Times

Rwanda Karate Federation President Damien Niyongabo speaks at the start of the fifth Japan Karate Association-Rwanda international Karate technical seminar in Kigali on Wednesday, August 14.

Masaru Kamino (8th Dan), a senior Japanese Karate instructor, teaches punching techniques at the start of the fifth Japan Karate Association-Rwanda international Karate technical seminar in Kigali on Wednesday, August 14. Courtesy

The New Times

The New Times

The New Times

Youngster Emily Jayne Crispin from London's Do Mu Kyoku Dojo follows proceedings at the start of the fifth Japan Karate Association-Rwanda international Karate technical seminar in Kigali on Wednesday, August 14.

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *