JADF Nyamagabe yiyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kwishyura Imisoro

0Shares

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe bahuriye muri ihuriro rizwi nka JADF Nyamagabe, bahuriye mu nama y’inteko rusange yari igamije kurebera hamwe aho bageze urugamba rw’iterambere no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Umwaka w’imihigo 2024-25.

Nyuma yo kugaragarizwa ibyagezweho, basabwe kugira uruhare mu kwesa imihigo itareswa mu kwezi kumwe gusigaye, bityo ikeswa 100% nk’ibisanzwe.

Muri iyi nteko, abafatanyabikorwa batoye Nzimurinda Emmanuel nk’umuyobozi wa JADF Nyamagabe.

Mu ijambo rye, yahize gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwishyura imisoro by’umwihariko iy’imitungo itimukanwa, hagamijwe gufasha Akarere kwesa uyu muhigo.

Ati:“Hari ibyagezweho ku bijyanye no kwesa imihigo. Natwe tugiye kungamo, dushishikarize abaturage kwishyura imisoro y’imitungo itimukanwa. Ibi tuzabikora tubasaba kuyishyurira ku gihe, no kubereka uruhare rw’imisoro mu kubaka Igihugu”.

Mu kiganiro na THEUPDATE, abaturage bo muri aka Karere bavuze ko kutishyura imisoro y’imitungo itimukanwa bitava ku bushake bucye, ahubwo ari uko batayifiteho amakuru. Bityo, baboneyeho gusaba ababifite mu nshingano kugana inteko z’abaturage, bakabiva imuzi.

Habimana Thadee, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu wari witabiriye iyi nteko rusange, yibukije abagize JADF Nyamagabe ko basanzwe besa umuhigo wo gutanga umusoro buri mwaka.

Akomoza ku gisubizo bafitiye abaturage bavuga ko batabona amakuru ahagije ajyanye no kwishyura imisioro y’imitungo itimukanwa, yagize ati:“Twashyizeho abakozi bashinzwe imisoro mu mirenge. Bazajya bahugura abo bashinzwe, babigishe ibijyanye n’imisoro basabwa”.

  • Ibyo tuzi ku musoro w’Ubutaka mu Rwanda?

Iteka rya Minisitiri no 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023 rigena ibipimo fatizo n’ibindi bikurikizwa mu gushyiraho igipimo cy’umusoro wishyurwa kuri metero kare y’ubuso bw’ubutaka ryagennye ko ubutaka buri mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Kigali, ahagenewe inganda hasore, n’icyanya cy’imyidagaduro buzajya busora hagati ya 70 Frw na 80 Frw kuri metero kare.

Ahagenewe guturwa hazajya hasora hagati ya 60 Frw na 80 Frw kuri metero kare, naho ubutaka buri muri santeri iciriritse y’Umujyi mu gace kagenewe ubucuruzi buzajya busora hagati ya 50 Frw na 70 Frw, ahagenewe guturwa hazajya hasora hagati ya 40 Frw na 60 Frw kuri metero kare.

Ubutaka buri mu duce twavuzwe haruguru mu mijyi y’uturere igaragiye cyangwa yunganira Umujyi wa Kigali, bwo buzajya busoreshwa hagati ya 40 Frw na 70 Frw kuri metero kare.

Mu nkengero z’umujyi bazajya basora hagati ya 20 Frw na 50 Frw, mu gihe ubutaka bwagenewe guturwamo buzajya busora hagati ya 10 Frw na 40 Frw.

Ubutaka buri mu dusanteri n’ubukorerwaho ubucuruzi mu mijyi igaragiye n’iyunganira Kigali buzajya busoreshwa hagati ya 10 Frw na 20 Frw mu gihe ahantu h’icyaro ubutaka bwabo buzajya busora hagati ya 0 Frw na 10 frw kuri metero kare.

Ubutaka buri ahasigaye hose mu gihugu, ni ukuvuga mu turere tw’ibyaro buzajya busoreshwa hagati ya 0 Frw na 20 Frw, ahagenewe guturwa hasore hagati ya 0 Frw na 5 Frw mu gihe ahagenewe ubuhinzi n’ubworozi haba mu mijyi no mu byaro hose umusoro w’ubutaka ni hagati ya 0 Frw na 0,4 Frw kuri metero kare.

Kugeza ubu, umuhigo ujyanye n’imisoro mu karere ka Nyamagabe ugeze kuri 78% mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo umwaka 2024 urangire.

Amafoto

Image
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Ubukungu, Habimana Thadee

 

May be an image of 7 people and hospital

May be an image of 1 person

May be an image of 1 person, dais and text

May be an image of 1 person

May be an image of 1 person and dais

May be an image of 2 people, people studying and newsroom

May be an image of 6 people, people studying and text

May be an image of 4 people and dais

May be an image of 3 people and people smiling

May be an image of 6 people and people studying

May be an image of 10 people, people studying and text

May be an image of 2 people, people studying, dais and text

May be an image of 3 people and dais

May be an image of 10 people and dais

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *