Ishami rya Cricket muri Afurika riri guhugura Abasifuzi bo mu Rwanda

Inzobere z’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket muri Afurika (ICC-Afurika), Ms. Lauren Agenbag na Mr. Mokorosi Chobokoane Thomas ziri guhugura Abasifuzi bo mu Rwanda.

Aya mahugurwa y’Iminsi Itatu (3), yitabiriwe n’Abasifuzi 13 baturutse mu gihugu hose. Akaba ari kubera kuri Nobleza Hotel ndetse no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Umukino wa Cricket cya Gahanga.

Yateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket muri Afurika.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Bwana Stephen Musaale.

Nyuma yo kuyatangiza, Bwana Musaale yagize ati:“Guhugurwa ntabwo ari ibya buri wese. Aya mahirwe mutazayatera Inyoni”.

Yunzemo ati:“Guhurwa n’ingenzi, by’umwihariko mu mukino wa Cricket, kuko ukura uko bwije n’uko bukeye, cyane cyane mu bijyanye n’Amategeko awugenga”.

“Nyuma yo guhugurwa, twiteze ko bazafasha Umukino wacu gukura, no gufasha abandi basifuzi batari basifura mu Byiciro bitandukanye”.

“Ntabwo ari ibyo gusa, kuko twifuza gutera imbere ku ruhando Mpuzamahanga binyuze muri aba bahuguwe. Hashingiwe kuri ibi, ntabwo tuzahwema gushaka abaduha ubumenyi bwisumbuye”.

Mu izina ry’Abasifuzi bahuguwe, Dusabemungu Eric, akomoza ku kamaro k’aya mahugurwa, yagize ati:“Tuyitezemo byinshi, kuko turi guhugurwa n’Inzobere z’igihe kirekire muri uyu Mukino”.

Yunzemo ati:“Ntabwo Ubumenyi twahawe tuzabwisangiza, ahubwo tuzabushyira na bagenzi bacu, bityo Umukino wa Cricket mu Rwanda urusheho kumenyekana n’i Mahanga”.

Aya Muhugurwa ari gutangwa n’Inzobere zo muri Afurika y’Epfo, asazozwa tariki ya 25 Gicurasi 2025.

Umukino wa Cricket mu Rwanda, watangiye gukinwa mu Mwaka w’i 2001, kuri ubu kaba ukinwa hafi mu gihugu cyose.

Mu Mwaka ushize, Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje Imyaka 19 mu kiciro cy’Abangavu (Abagore), yanditse amateka yo gukatisha Itike  y’Igikombe cy’Isi cyakiniwe muri Afurika y’Epfo.

Amafoto

May be an image of 3 people, people studying, glasses, dais and text
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Bwana Stephen Musaale

 

May be an image of 1 person and text
Dusabemungu Eric, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Cricket, igihe kitari gito.

 

No photo description available.

May be an image of 1 person, studying, dais and text

May be an image of 2 people, people studying, glasses and dais

No photo description available.

No photo description available.

No photo description available.

May be an image of 3 people

May be an image of 2 people, people studying and text

May be an image of 10 people

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *