Inteko rusange ya Rugby: Thousand Hills na Alfa Kagugu zakiriwe, hanemezwa itangira rya Shampiyona

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, bateraniye Nama y’Inteko rusange idasanzwe yabereye mu Cyumba cy’Inama cya Minisiteri ya Siporo kuri iki Cyumweru.

Iyi nama yari igamije kwiga ku ngingo zitandukanye, zirimo ubwegure bwa Muhire John Livingstone wari Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe na Abizeyimana Thadée wari mu kanama nkemurampaka.

Ku bwiganze, abanyamuryango batoye bemeza ubwegure bw’aba bombi.

Hari kandi kwakirwa kw’abanyamuryango bashya, kugeza ku banyamuryango umushinga w’amategeko agenga amakipe n’Ishyirahamwe, ibijyanye no gutanga umusanzu ndetse n’imicungire y’amakipe.

Uretse ibi, hari hahanzwe amaso kwakirwa kw’abanyamuryango bashya, barimo Ikipe ya Thousand Hills yo mu Karere ka Kicukiro na Alfa Kagugu yo mu Karere ka Gasabo zombi zo mu Mujyi wa Kigali.

Ku kijyanye n’itangira rya Shampiyona, abanyamuryango bemeje ko izatangira mu Kwezi k’Ugushyingo (11), bityo ko amezi asigaye ahagije ngo amakipe azabe yiteguye.

Igikombe cy’uyu Mwaka cyegukanywe n’Ikipe ya Lions de Fer yo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, itsinze iya Resilience yo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bitandukanye n’iyi Shampiyona yakinwe, izatangira mu Kwezi kwa 11 izakinwa amakipe ashyirwa mu matsinda abiri, ariko noneho amakipe azakine imikino ibanza n’iyo kwishyura aho kuba guhura inshuro imwe nk’uko byari bimeze.

Ku kijyanye n’amategeko agenga amakipe, abanyamuryango bayasangijwe, bemeranya kujya kuyigaho, ndetse bakazashyira mu ngiro ibiyakubiyemo.

Ikipe zizayobora amatsinda, zizahita zikatisha itike y’umukino wa nyuma, mu gihe iza kabiri zizahatanira umwanya wa gatatu.

Kimwe mu by’ingenzi byari ku murongo w’iyi nama, n’ubusabe bw’amakipe ya Thousand Hills na Alfa Kagugu zifuzaga kuba abanyamuryango mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma yo kugaragariza abanyamuryango ibyangombwa byatanzwe n’aya makipe yombi birimo; Icyangombwa cyo kuba bazwi mu Turere bakoreramo, Ibaruwa isaba ndetse na Sitati (Status) ibagenga, abanyamuryango batangaje ko nta birantega bafite yatuma batakirwa, bityo babakirwa ku bwiganze bw’ijana ku ijana (100%), bivuze ko nta munyamuryango wanze ubusabe bawabo.

Thousand Hills n’imwe mu makipe akomeye muri Rugby yo mu Rwanda, ndetse yakinaga Shampiyona n’andi marushanwa atandukanye yaba ay’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Gusa, bitewe no kutagira ibyangombwa byemewe n’amategeko, yaje guhagarikwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, ibi byayiviriyemo kuba itarakinnye Shampiyona y’uyu Mwaka, ndetse n’andi marushanwa yose y’imbere mu gihugu.

Iyi kipe, ubusanzwe ikorera mu Gatenga ahazwi nko kwa Karirosi, mu Karere ka Kicukiro.

Ku rundi ruhande, Ikipe ya Alfa Kagugu n’ubwa mbere yakiriwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby, ikaba izwiho kuzamura impano z’abakiri bato cyane abanyeshuri.

Agaruko kuri iyi nama, Umuyobozi w’Ishyirahamwe y’umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse yagize ati:”Twishimiye imyanzuro yafashwe, kandi turasaba abanyamuryango kuzayikurikiza”.

Agaruka ku kwakirwa kw’abanyamuryango bashya, yagize ati:”Izi n’imbaraga twungutse, kandi turizera ko bizafasha umukino gutera imbere. Gusa, n’ubwo bakiriwe, bagomba gukomeza gushaka ibindi byangombwa bisigaye birimo n’icya burundu gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)”.

Ku ruhande rw’ikipe ya Thousand Hills, umuyobozi wayo, Shema Serge, yatangaje ko ikipe yabo yishimiye kongera kwakira mu banyamuryango kandi yari ibikumbuye.

Yateguje andi makipe kwitegura, avuga ko Umwaka bari bamaze badakina wababereye igihe cyo kwegeranya imbaraga no gushyira ku murongo ibitari binoze, bityo ko ubwo Shampiyona izaba itangiye mu Kwezi k’Ugushyingo (11), abakunzi ba Rugby bazaryoherwa.

Iyi nama yakurikiranywe n’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Madamu Umuringa Alice.

Amafoto

May be an image of 11 people, people smiling and text

May be an image of 2 people and text
Umuyobozi w’Ishyirahamwe y’umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse

 

May be an image of 2 people and people smiling
’Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda, Madamu Umuringa Alice

 

May be an image of 9 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people, dais and text

No photo description available.

May be an image of 3 people, people studying and people smiling

May be an image of 2 people and hospital

May be an image of 7 people, people studying and text

May be an image of 11 people and text

May be an image of 6 people

May be an image of tea and text

May be an image of table and text

May be an image of 9 people, people studying, table and text

May be an image of ‎7 people and ‎text that says "‎ማጣ. R RWANDARUGBYFEDERATION RWANDA RUGBY FEDERATION EXTRAORDINARY GENERAL EXTRAORDINARYGENERALASSEMELY ASSEMBLY VENLE PaTerE, KG IT.A TAeAt Fristryos Hal FaLFfchme INar lark CEm Baiding First rstF Floor مشع E FRESUET) R R‎"‎‎

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *