collage-8-scaled

Inkuru ibaye impano: Bruce Melodie yashyize amurika Imodoka ihenze yavuzweho kenshi

Umuhanzi Nyarwanda ITAHIWACU Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yamaze kugaragara atwaye Imodoka ihagaze akayabo ka Miliyoni 200 z'Amafaranga y'u Rwanda akata mu Mihanda ya Kigali.

Hashize igihe bivugwa ko Umuhanzi Bruce Melodie yaguze Imodoka y’akataraboneka ariko bamwe ntibabyemere kuko batamubonaga ayigendamo, ndetse bagashidikanya bavuga ko bazabyemezwa no kuyimubonamo ariko kuri ubu uyu Muhanzi asigaye ayigendamo.

Ibi byatangiye kuvugwa cyane nyuma gato y’uko Bruce Melodie bitangajwe ko yasinye amasezerano ya Miliyari 1 Frw n’ikigo gikora ubucuruzi bw’ibiribwa kizwi nka Food Bundle. Bamwe babanje kubitera utwatsi ko aya masezerano atari impamo ndetse ko n’ibyavugwaga by’iyi modoka igendwamo n’ibyamamare nka Cristiano Ronaldo atari ukuri.

N'ubwo aribwo atangiye kugaragara ayitwaye we ubwe, binavugwa ko yitabiriye Ibirori byo guhitamo Miss Rwanda 2022 ariyo yajemo.

Muri iyi minsi Bruce Melodie ari gukora Ibitaramo afashwa na Kompanyi yitwa 1:AM byigeze no kununganungwa ko yigeze gutandukana n'Umujyanama we.


Comment As:

Comment (0)