Imiryango y’abari Abakinnyi ba Handball bishwe muri Jenoside yashimye Ferwahand itegura Irushanwa ryo kubibuka

Kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Kamena 2024, hasojwe Irushanwa ry’Umukino wa Handball ryari rimaze Iminsi 3, mu rwego rwo Kwibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya APR HC mu kiciro cy’abagabo itsinze Police HC ibitego 24 kuri 22, mu gihe mu bagore Igikombe cyatwawe n’Ikipe ya Three Stars nyuma yo gutsinda imikino yose igasoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 12.

Ku ruhande rw’imiryango y’abari abakinnyi b’Umukino wa Handball, bashimira Igihugu cyabitayeho kikabasindagiza nyuma yo kubura ababo, ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (Ferwahand), ritegura Irushanwa ryo Kwibuka mu rwego rwo gusubiza Icyubahiro abishwe muri Jenoside bambuwe.

Kabarere Konsiriya, Umubyeyi wo mu Karere ka Ngoma wari ufite Musaza we (Simbaburanga Evariste) na Mubyara we (Rutamu Augustin) bakinaga Umukino wa Handball i Zaza, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Mu Myaka ishize ntabwo Umuntu yambwiraga ibijyanye n’Imikino ngo numve binshishikaje, kuko numvaga kujya kubireba bitari bugarure Umuvandimwe wange wishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

“Uko iminsi yagiye ishira, nagiye ndushaho gukomera, ku buryo kuri ubu, iyo hageze igihe cyo Kwibuka abari Abasiporotifu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, numva mfite imbaraga ndetse nkaba nshimira na Ferwahand idutekereza tukaza kwifatanya kwibuka abacu bambuwe ubuzima bazira uko baremwe”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Bwana Twahirwa Alfred, yitsa kuri iri Rushanwa yagize ati:“Umukino wa Handball wabuze amaboko mu gihe cya Jenoside. Twabuze abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bagiraga uruhare mu mukino wa Handball. Iyo dukina iri Rushanwa, dusubiza agaciro aba bose”.

“Turashimira Igihugu kiduha umwanya wo Kwibuka ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka rukomeje natwe Umukino wa Handball tubigizemo uruhare”.

Amafoto

Image
Ikipe y’abagabo bitwaye neza muri GMT 2024

 

Image
Ikipe y’abagore bitwaye neza muri GMT 2024

 

Image
Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama yari yitabiriye iri Rushanwa

 

Image
Kabarere Konsiriya, yahembwe umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku kiciro cy’abagore

 

Image

Image
Gicumbi HT

 

Image

Image

Image

Image
APR HC yishimira Igikombe cya GMT 2024

 

Image
Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Amashyirahamwe, Habyarimana Florent na Umutoni Salama, bashyikiriza Igikombe Kapiteni wa APR HC, Niyonkuru Shaffy

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image
Three Stars WHC

 

Image
Ibyishimo byari byose ku Ikipe ya Three Stars HC yegukanye GMT ku nshuro ya mbere

 

Image
Umuyobozi wa Ferwahand, Twahirwa Alfred niwe washyikirije Igikombe Kapiteni w’Ikipe ya Three Stars

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *