Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi z’u Rwanda, yatangiranye intsinzi mu mukino y’Igikombe cy’Isi kiri kubera i Prisitina muri Kosovo.
Muri iyi mikino y’abatarengeje Imyaka 20 izwi nka IHF Trophy, u Rwanda rwatsinze Ibitego 50 kuri 27 bya Nicaragua.
Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye u Rwanda rugitsinzemo ibitego 27 ku 10 bya Nicaragua.
Uretse kwegukana uyu mukino, Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Uwayezu Arsene, yatowe nk’umukinnyi wawuhizemo abandi.
Nyuma yo kwegukana intsinzi, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Ngarambe François-Xavier yagize ati:“Ntabwo twagowe n’umukino. Ejo twarebye uko mukeba akina, biri mu byadufashije uyu munsi. Twatangije abakinnyi bacu bakomeye, ariko uko umukino wagendaga, twabonye Nicaragua tuyirusha cyane, duhitamo kuruhura abakomeye. Umukino uzaduhuza na Uzbekistan kuri uyu wa Gatanu ntabwo uzaba woroshye, ariko tuzagerageza kuhikura. Intego yatuzanye n’ugutwara igikombe ntabwo ari ukwitabira gusa. Abakinnyi bacu bamaze kumenyerana nyuma y’imikino myinshi bamaze gukina bari hamwe, iyi izaba ari intwaro tuzifashisha”.
Ku ruhande rwa Uwayezu Arsene wabaye umukinnyi wahize abandi, yagize ati:“Ndashimira abatoza n’abakinnyi bagize uruhare mu musaruro natanze uyu munsi. Umukino ntabwo twavuga ko twari twawusuzuguye, kuko wari ukomeye. Gusa twe twakomeye kuwurusha. Intego n’ugutwara igikombe, tutitaye kuri birantega tuzahura nazo mu nzira. Umukino wo mu itsinda uzaduhuza na Uzbekistan, intego nawo n’ukuwutsinda. Iyi mikino twajemo irakomeye, kuko buri kipe iri hano kubera impamvu. Gusa, ibitego twatsinze Nicaragua biraduha ikizere ko n’indi mikino tuzakomeza kuyitwaramo neza”.
Twibutse ko U Rwanda ari cyo gihugu rukumbi gihagarariye Umugabane w’Afurika muri iyi mikino.
Amafoto