Handball: APR na Three Stars zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Kamena 2024, hasojwe Irushanwa ry’Umukino wa Handball ryari rimaze Iminsi 3, mu rwego rwo Kwibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya APR HC mu kiciro cy’abagabo itsinze Police HC ibitego 24 kuri 22, mu gihe mu bagore Igikombe cyatwawe n’Ikipe ya Three Stars nyuma yo gutsinda imikino yose igasoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 12.

Ikipe ya Gicumbi HT yegukanye umwanya wa gatatu mu kiciro cy’abagabo nyuma yo gutsinda Prisons yo muri Uganda ibitego 36-34.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Bwana Twahirwa Alfred, yitsa kuri iri Rushanwa yagize ati:“Umukino wa Handball wabuze amaboko mu gihe cya Jenoside. Twabuze abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bagiraga uruhare mu mukino wa Handball. Iyo dukina iri Rushanwa, dusubiza agaciro aba bose”.

“Turashimira Igihugu kiduha umwanya wo Kwibuka ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka rukomeje natwe Umukino wa Handball tubigizemo uruhare”.

“Ubwitabire bwadushimishije by’umwihariko turashimira amakipe yo mu bihugu duturanye yaje kudufasha kwibuka. Abakunzi b’umukino wa Handball nabo ndabashimira mu izina rya Ferwahand kuba baje gukurikirana iri Rushanwa”.

“Turifuza ko mu Myaka iri imbere, Irushanwa ryo Kwibuka rizarushaho kwaguka mu nguni zose, aho duteganya ko amakipe azakomeza kwiyongera cyane avuye hanze y’Igihugu. Kongeramo Imikino y’abakiri bato hagamijwe guha amahirwe Impano ndetse no gukomeza gukomanga aho bishoboka, Imikino ikajya ikinirwa ahasakaye (Gymnasium), kuko birushaho gufasha abakinnyi kuryoherwa n’Umukino”.

Bwana Twahirwa yasoje agira ati:”Turashimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, ukomeza kudufasha mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa Handball, kandi turamwizeza ko tutazamutenguha, tuzakora ibishoboka byose Umukino wa Handball ukagera aho awifuza”.

Umwaka ushize, iri Rushanwa ryegukanywe n’Ikipe ya Police HC na Kiziguro SS mu kiciro cy’abagore.

Guhera mu 2013, iri Rushanwa rirakinwa hagamijwe gusibiza Icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku nshuro ya mbere rikinwa, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR HC.

Ibihembo byahawe abakinnyi bahize abandi:

Abagabo:

  • Ayo Patrick (Prisons )
  • Muhumure Elysé (APR)
  • Anthony (APR)
  • Aboku Dablniel (Prisons)
  • Akayezu Andrew (Police)
  • Musoni Albert (APR)
  • Kayijamahe Yves (Police).

Abagore:

  • Adokorach Brenda (Prisons)
  • Uwineza Frolence (Three Stars)
  • Jane Uwase (Three Stars)
  • Aber Priscillah (Prisons)
  • Uwanyirigira Betty (Three Stars)
  • Noella (Three Stars)
  • Lamunu Scovia (Prisons).

Amafoto

Image
Ikipe y’abagabo bitwaye neza muri GMT 2024

 

Image
Ikipe y’abagore bitwaye neza muri GMT 2024

 

Image
Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama yari yitabiriye iri Rushanwa

 

Image
Kabarere Konsiriya, yahembwe umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku kiciro cy’abagore

 

Image

Image
Gicumbi HT

 

Image

Image

Image

Image
APR HC yishimira Igikombe cya GMT 2024

 

Image
Umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo ushinzwe Amashyirahamwe, Habyarimana Florent na Umutoni Salama, bashyikiriza Igikombe Kapiteni wa APR HC, Niyonkuru Shaffy

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image
Three Stars WHC

 

Image
Ibyishimo byari byose ku Ikipe ya Three Stars HC yegukanye GMT ku nshuro ya mbere

 

Image
Umuyobozi wa Ferwahand, Twahirwa Alfred niwe washyikirije Igikombe Kapiteni w’Ikipe ya Three Stars

 

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *