Gasabo: 10 barimo Umucamanza n’Umushinjacyaha batawe muri Yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abantu 10 barimo Micomyiza Placide, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama, Misago JMV, Umugenzacyaha (Station Ngarama), Tuyisenge Jean d’Amour, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’abafatanyacyaha babo.

RIB ivuga ko abo bafatanyacyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa.

Uru rwego rwatangaje ko iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe bitandukanye bakoranye n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abantu bafite ababo bafuzwe kugira ngo bafungurwe.

Bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB ivuga ko ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zidufasha mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa, ikanaburira uwo ariwe wese witwaza inshingano afite agasaba indonke ko bitazamuhira kuko inzego zose zahagurukiye kurwanya Ruswa mu gihugu cyacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *