FRVB yijeje abazitabira ‘Play-Offs’ kubona isura nyayo ya Volleyball y’u Rwanda

Nyuma y’uko harangiye imikino ya shampiyona, amakipe yahize ayandi agiye guhurira mu mikino yo guhatanira Igikombe, binyuze mu mikino ya Kamarampaka, izwi nka ‘Play-Offs’ mu ndimi z’Amahanga.

Iyi mikino iteganyijwe guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, kugeza hagati ya tariki ya 10-11 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda [FRVB], bwatangeje ko bwanyuzwe n’uko Shampiyona yagenze, bityo bitanga isura y’uko ‘Play-Offs’ izaba imeze.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël, yatangaje ko Imikino ya ‘Play-Offs’ ari umwanya mwiza wo kugaragariza abakunzi ba Volleyball mu Rwanda, urwego uyu mukino ugezeho.

Yagize ati:“Umwaka ushize, abanyamuryango bemeje ko hakoreshwa abakinnyi batatu b’Abanyamahanga. Ibi byadufashije kuzamura urwego rw’abakinnyi bacu, kandi amaso namwe yaraberetse. Ndahamya ko muri iyi mikino ya ‘Play-Offs’ muzabona ko Volleyball yongeye kugarura isura yahoranye, kandi n’abakinnyi b’Abanyarwanda bigira ku banyamahanga, bityo bikazanazamura urwego rw’Ikipe y’Igihugu haba mu bagabo n’abagore”.

Muri iki kiganiro, Ngarambe yaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa bitandukanye babanye na FRVB muri uyu mwaka w’imikino, by’umwihariko ‘Forzza Bet, Rwanda Airports Company, Special Guarantee Fund (SGF)’ n’abandi.

Kubwimana Gertrude, umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri FRVB nawe wari uri muri iki kiganiro, yavuze ko uyu mwaka w’imikino, abakinnyi babonye amarushanwa ahagije, ku buryo ntakabuza no muri ‘Play-Offs’ bizaba ari ibicika.

Ati:“Shampiyona izarangira hakinwe imikino 62. Ugendeye ku mikino bari basanzwe bakina, twavuga ko abakinnyi babonye imikino ihagije, kandi bizabafasha mu marushanwa ari imbere, arimo na mpuzamahanga bazitabira. Mu mikino mpuzamahanga yakomojeho, harimo Igikombe cy’Afurika cy’amakipe yahize ayandi mu bihugu byayo mu bagabo n’abagore. Iyi mikino iteganyijwe gukinirwa muri Nijeriya mu bagore no muri Libya mu bagabo”.

Yakomeje agira ati:“Nk’uko amategeko abitenganya, imikino ya ‘Play-Offs’ izitabirwa n’amakipe ane ya mbere mu bagore no mu bagabo. Mu bagore, aya makipe ni ‘Police WVC, RRA VC, APR WVC na Kepler WVC’. Mu kiciro cy’abagabo, agizwe na ‘Police VC, APR VC, Kepler VC na REG VC’”.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, hazakinwa imikino izahuza amakipe yabaye aya mbere n’aya kane mu bagore n’abagabo, mu gihe bucyeye bwaho ku wa Gatandatu, hazakinwa imikino izahuza amakipe yabaye aya kabiri n’iya gatatu.

Mu mikino ibiri iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, ku isaha ya saa cumi n’ebyiri z’Umugoroba, Police WVC yabaye iya mbere izakina na Kepler WVC yasoreje ku mwanya wa kane, mu gihe saa mbili n’ijoro, Police VC yasoje ari iya mbere izisobanura na REG VC yabaye iya kane.

Ku wa Gatandatu, saa cumi z’igicamunsi, RRA VC yabaye iya kabiri izakirwa APR WVC yabaye iya gatatu, mu gihe saa mbili, APR VC yabaye iya kabiri izesurana na Kepler VC yasoreje ku mwanya wa kane.

Iyi mikino ya ‘Play-Offs’ yafatwa nk’iya ½, izakinwa amakipe atanguranwa gutsinda imikino 2 muri 3 iteganyijwe.

Impamvu imikino yava kuri 2 ikajya kuri 3, n’uko mu gihe amakipe yombi yaramuka anganyije intsinzi 1 kuri 1, bakina umukino wo kubakiranura, kugira ngo hamenyekane igera ku mukino wa nyuma.

Ubu buryo, buzakoreshwa byiciro byombi, haba mu bagabo n’abagore. Uretse muri iyi mikino yafatwa nka ½, ni nabwo buzakoreshwa ku makipe azaba yageze ku mukino wa nyuma ndetse n’azaba yasezerewe agahatanira umwanya wa gatatu.

Shampiyona y’u Rwanda y’i 2024-25 mu mukino wa Volleyball, yatangiye mu Kwezi kwa 10 k’Umwaka ushize [2024].

Yakinwe mu byiciro bibiri [Phase], buri kiciro gikinwamo iminsi [Journey] itandatu. Nyuma y’izi Phase, iya gatatu n’iyo izakinwa n’amakipe yabaye ane (4) ya mbere.

Amakipe yageze muri iyi mikino ya ‘Play-Offs’, azasoza Shampiyona buri imwe ikinnye n’indi inshuro 4 uteranyije imikino ya shampiyona n’iya ‘Play-Offs’.

Iyi mikino izakinirwa muri Petit Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe iya nyuma [Finale], ishobora gukinirwa muri BK-Arena ntagihindutse.

Kwinjira kuri iyi mikino yo muri Perti Sitade, n’amafaranga 5000 Frw. Aya akaba azahesha Umufana kureba imikino yombi y’umunsi.

Ubwo iyi Shampiyona izaba irangiye muri Gicurasi, FRVB irateganya kuzahemba umukinnyi uzahiga abandi mu bagore n’abagabo ndetse hakazanahembwa umukinnyi mwiza kuri buri mwanya, ntagihindutse.

Muri iki kiganiro, ubuyobozi bwa FRVB bwatangaje ko Shampiyona y’i 2025-26, izatangira mu kwezi kwa 10 nk’uko n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku Isi [FIVB] ibiteganya.

Muri iyi Shampiyona y’Umwaka utaha, biteganyijwe ko izakoreshwamo uburyo bufasha abasifuzi gutanga ubutabera bwifashishije amashusho, ibizwi nka Video – Challenge System (VNS) mu ndimi z’Amahanga.

Umwaka ushize, Igikombe cyegukanywe na APR WVC mu bagore na APR VC mu bagore.

Amafoto

Image
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël

 

May be an image of 13 people and text

May be an image of 4 people and people studying

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *