Ferwafa yakomeye ku mwanzuro wo gukinisha Abanyamahanga 6 aho kuba 8 nk’uko Amakipe yabyifuzaga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryamenyesheje amakipe 16 azakina Shampiyona y’i 2024-25, ko abakinnyi b’Abanyamahanga batangira mu Kibuga bazakomeza kuba Batandatu (6), aho kuba Umunani (8) nk’uko babyifuzaga.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 14 Kanama 2024 na Komite Nyobozi ya Ferwafa, nyuma y’uko Akanama gategura Shampiyona, kari kagejeje kuri Ferwafa ubusabe bw’abanyamuryango bw’uko bifuza kuzajya bakinisha abakinnyi 8 b’Abanyamahanga aho kuba 6 nk’uko bisanzwe.

Akomoza kuri iki gisubizo, Munyentwali Alphonse, Umuyobozi wa Ferwafa, yagize ati:“Nta mpinduka zihari, Abakinnyi b’Abanyamahanga mu Kibuga bazakomeza kuba 6 muri Shampiyona nk’uko byari bisanzwe”.

Uyu Mwaka w’imikino ufite umwihariko udasanzwe, aho abakinnyi bakomoka mu bitandukanye byo muri Afurika berekeje amaso i Kigali, by’umwihariko abo mu bihugu bya Nijeriya na Ghana.

Mbere y’uko hatangira Shampiyona y’i 2024-25, Abakinnyi barenga 165 baturutse mu bihugu 14 basinye mu makipe 16 akina mu kiciro cya mbere.

Bamwe muri aba bakinnyi, barimo; Abanya-Ghana babiri ‘Richard Lamptey na Dauda Yussif’ basinyiye ikipe ya APR FC, Issah Yakubu wasinye muri Police FC na Abdul Jalilu werekeje muri Mukura VS&L bombi bavuye muri Ghana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *