Elon Musk yongeye kwisubiza Umwanya wa mbere w’Abagashize ku Isi

Umunyamerika Elon Musk ufite Inkomoko muri Afurika y’Epfo akura kuri Se n’iyo muri Canada akura kuri Nyina, ku Myaka 51 gusa y’amavuko yisubije umwanya wa mbere nk’umuntu ufite amafaranga menshi ku Isi awusimbuyeho Bernard Arnault.

Umutungo wa Musk wazamutseho Miliyali 55$ muri Mutarama , uba Miliyali 192$ nyuma yo kuzamuka kw’agaciro k’Imigabane ya Kompanyi ye ikora Imodoka zikoresha Amashanyarazi izwi nka “Tesla”.

Bernard Arnault ufite Kompanyi ya LVMH ikora Ubucuruzi bw’Imiti y’Ubuzima buhenze, yakuwe kuri uyu mwanya nyuma y’uko Umutungo we ugabanutseho Miliyali 24$ ukangana Miliyali 187$ nk’uko bivugwa n’urutonde rwa ‘Bloomberg Billionaire Index’.

Ikinyamakuru Bloomberg kivuga ko umuyobozi wa Amazon, Jeff Bezos aza ku mwanya wa gatatu ku Isi n’akayabo ka Miliyali 146$, mu gihe Bill Gates washinze Microsoft ari ku mwanya wa kane n’akayabo ka Miliyali 126$ ya Amerika.

Arnault w’imyaka 74 yari yaciye kuri Musk mu Kuboza k’Umwaka ushize ubwo Imigabane ya LVMH yari yazamutse ku Isoko bitewe n’abari bakeneye Ibicuruzwa bye.

LVMH Möete Hennessy Louis Vuitton ya Arnault, izwi mu Bucuruzi bw’ibintu by’agaciro burimo Inzoga n’Imivinyo nka; Möete, Hennessy, Belvedere na Krug, imyambaro ya Christian Dior ,Givenchy na Louis Vuitton. Imibavu nka; Acqua did Parma cyangwa Sephora. Imirimo nka Bulgari na Hublot n’ibindi.

Mu gihe imigabane ya LVMH yari yazamutse iya Tesla yari yaguye hasi cyane, kubera impungenge z’imitegekere ya Musk y’urubuga rwe Twitter  yagira ingaruka no ku bindi bikorwa bye.

Gusa, imigabane ya Tesla yongeye kuzamuka ho 92% kuva uyu Mwaka utangiye kuko Abashoramari bagize icyizere ubwo Musk yatangazaga ko agiye gushyira ho umuyobozi mushya wa Twitter.

Muri iki Cyumweru, urugendo yagiriye mu Bushinwa kuganira kuri Tesla narwo rwateye amatsiko, mu gihe uru Ruganda ruri kungukira mu matsiko abantu bafite (Artificial Intelligence).

Ku rundi ruhande, Ibicuruzwa bya LVMH birimo nk’Imyambaro ya Louis Vuitton na Christian Dior yo Isoko ryayo ryaragabanutse.

Nyuma yo kugera kugasongero ko gucuruza byinshi mu kwezi kwa Mata uyu mwaka imigabane yayo yaguyeho 16% kuva uyu mwaka watangira.

Arnault uri mubatangije iyi Kompanyi mu 1987 niwe Munyamugabane munini muri ubu Bushakashatsi, ari nayo Kompanyi ifite Agaciro kanini kurusha izindi i Burayi.

Muri Mutarama, uyu Mufaransa yashyizeho Umukobwa we Delphine Arnault w’imyaka 47 nk’Umuyobozi w’Ishami rya Dior nka zimwe mu mpinduka za LVMH.

Abana batanu b’uyu Muherwe bose bafite imyanya y’ubuyobozi muri iki Kigo.

Elon Musk yongeye kwisubiza umwanya wa mbere nk’umungtu utunze agatubutse mu Isi

 

Bernard Arnault yakuwe ku mwanya wa mbere yari amazeho amazi atanu gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *