Dr Ngirente yitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku Nzira igana Iterambere rirambye

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye Inama ya 4 ihuza ibirwa bito bikiri mu nzira y’amajyambere ibera mu Birwa bya Antigua and Barbuda, ikaba yiga ku gushyiraho inzira igana ku iterambere rirambye. 

Ni inama y’iminsi 4 yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye, mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro wabaye kuri uyu mugoroba, yagaragaje ko ibi bihugu bigizwe n’ibirwa bitoya bifite byinshi bihuriyeho n’ibihugu bidakora ku nyanja. 

Gusa agaragaza ko bifite umwihariko wo kugirwaho ingaruka n’ibizazane bishingiye ku ihindagurika ry’ibihe.

Yatangaje ko kugira ngo bigire ubukungu bwihagazeho, ibi bihugu bikwiriye kugirana ubufatanye buhamye, aho yagaragaje ko u Rwanda rwizera ko gushyira hamwe no gufatanya bituma ibihugu bitizanya ingufu.

Yagize ati:”Kuri twe kugira ngo dutsinde urugamba rutuganisha ku budaheranwa, dukwiye kuzamura no guhuza ingufu zacu mu bijyanye n’ishoramari. Kugira ngo tubigerehp, ibihugu byacu bikwiye kugira uburyo bwo guhanga ibishya mu gushaka ibisubizo, gusangira ubumenyi, kubaka ibikorwaremezo, bishobora guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.”

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *