Danemark yafunze Ambasade zayo i Ouagadougou n’i Bamako

Danemark yavuze ko irimo gufunga ambasade zayo muri Mali na Burkina Faso, nka zimwe mu ngamba nshya kuri Afurika, mu gihe kudeta za gisirikare “zagabanyije cyane ibikorwa mu karere ka Sahel”.

Danemark ivuga ko izafungura ambasade muri Senegali, Tuniziya no mu Rwanda, kandi ko izongera abadipolomate muri z’ambasade zayo mu Misiri, Kenya, Afurika y’Epfo, Nijeriya na Gana.

Ibiro ntaramakuru by’Abafarans, AFP bivuga ko nyuma yo gufunga ambasade i Bamako n’i Ouagadougou, hazashyirwaho uhagarariye mu buryo budasanzwe ibiyaga bigari by’Afurika n’akarere ka Sahel.

Mali na Burkina Faso bitabaje Uburusiya n’umutwe w’abacancuro wa Wagner, kuva abayobozi b’ingabo bafashe ubutegetsi muri Mali mu 2020 no Burkina Faso mu 2022.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Danemark, Lars Lokke Rasmussen, avuga ko amavugurura y’igihugu cye, kuri Afurika abaye mu gihe Danemark n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, bigamije gushyira Afurika kw’isonga nk’umufatanyabikorwa, mu gihe uyu mugabane, ugomba guhitamo icyerekezo hagati y’uburasirazuba n’uburengerazuba bw’isi.

Uyu muyobozi yavuze ati: “Tugomba kwerekana ko dufite akarusho ku Bushinwa n’Uburusiya bivuga rikijyana kuri uyu mugabane”.

Ingamba nshya za Danemark zizibanda cyane ku kwongera, ubucuruzi no ku bikorwa birebana n’amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *