Cricket: U Rwanda rugiye kwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 19

Ibihugu Umunani (8) babarizwa muri Diviziyo ya kabiri, bitegerejwe i Kigali hagati ya tariki 20 kugeza ku ya 27 Kanama 2024, mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 19 mu kiciro cy’abangavu (Abagore).

Iyi Diviziyo igizwe n’Ibihugu bya; Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Ghana, Eswatini na Sierra Leone.

Uretse ibi bihugu kandi, muri iyi Diviziyo harimo ibindi birimo; Tanzaniya, Uganda, Namibiya, Nijeriya, Zimbabwe n’u Rwanda.

Zimbabwe ni kimwe mu bihugu bikomeye bitajyaga bikina Ijonjora ry’ibanze, ariko kuri iyi nshuro cyayisanzemo.
Uretse iyi mikino yo muri Diviziyo ya 2, mu Kwezi gutaha kwa Nzeri (9), mu Rwanda hazakinirwa imikino yo muri Diviziyo ya mbere.

Sitade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, izakira iyi mikino isobanuye byinshi ku rugendo u Rwanda rwatangiye rw’ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Byiringiro Emmanuel, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket, yavuze ko guhabwa imikino iri kuri uru rwego, ari ikizere bakomeje kugirirwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Cricket ku Isi (ICC), kandi bazakomeza gukora ibishoboka byose n’imikino ikomeye kurenza iyi ikazanwa mu Rwanda.

Akomeza ku Ikipe y’Igihugu, yavuze ko yiteguye neza kandi intego ari ukongera kubona Itike y’Igikombe cy’Isi nk’uko babikoze Umwaka ushize bakerekeza muri Afurika y’Epfo gukinwa iri rushanwa bari bagaragayemo ku nshuro ya mbere mu Mateka.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *