Congo-Brazzaville: 21 bagaragaweho n’Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Ministeri y’ubuzima muri Congo-Brazzaville yatangaje kuri iki cyumweru ko muri icyo gihugu hagaragaye abantu 21 barwaye indwara y’ubushita bw’inkende.

Ministiri Gilbert Mokoki wabitangaje yavuze ko mu bantu 158 bakekwagaho iyo ndwara bapimwe, 21 bayisanganywe.

Abandura iyi ndwara bakomeje kwiyongera mu bihugu byo mu burasirazuba no hagati by’Afrika. Hari kandi abantu bamaze kugaragaraho iyo ndwara mu bihugu bimwe by’Uburayi n’Aziya.

Ubutegetsi muri Congo-Brazzaville buvuga ko iyo ndwara imaze kuboneka mu ntara 15 z’icyo gihugu. Uduce twibasiwe cyane ni Sangha na Likouala twegereye amashyamba.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, riherutse gutangaza ko indwara y’ubushita bw’inkende ari icyorezo gihangayikishije Isi.

Iyi ndwara imaze guhitana abantu 570 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Hagati aho u Rwanda rwo rwatangaje ko rwashizeho ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’indwara y’ubushita bw’inkende zirimo no kugenzura abinjira mu gihugu hagenzurwa ko ntayo bafite.

Ministiri w’ubuzima w’u Rwanda Sabin Nsanzimana yavuze ko barimo gukorana n’inzego z’ubuzima z’ibihugu baturanye n’ibindi bigo mpuzamahanga kugirango bahagarike icyo cyorezo. (V0A)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *