Cédric yasinye, Pierrot na Caleb ku Muryango: Kiyovu Sports irimbanyije isoko ry’igura n’igurisha

Ikipe ya Kiyovu Sports SC irimbanyije isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda, mbere y’uko hatangira Umwaka mushya w’Imikino.

Mu rwego rwo kwiyubaka, iyi Kipe yambara Umweru n’Icyatsi, yamaze kwibikaho umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi, Cédric Amissi, mu gihe kingana n’Umwaka.

Uretse Cédric Amissi, Kiyovu Sports SC kandi iri mu biganiro n’abandi bakinnyi babiri bakomoka mu Burundi, Pierrot Kwizera na Bonfils Caleb Bimenyimana, ndetse aba bombi bakaba bari kuyikoramo imyitozo.

Uku kwigaragaza ku Isoko ry’Igura n’Igurisha, iyi Kipe irabikesha amafaranga iherutse guhabwa n’Umujyi wa Kigali, nk’umwe mu baterankuga/abafatanyabikorwa bayo.

Ku Myaka 34 y’amavuko nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubigaraza, Cédric Amissi, n’umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu mupira w’amaguru w’Afurika by’umwihariko mu Rwanda, aho yanyuze akina mu ikipe ya Rayon Sports.

Uretse gukina muri Shampiyona z’imbere ku Mugabane w’Afurika, yananyarukiye hanze yawo, akina muri Shampiyona ya Arabiya Sawudite.

Akomoza kuri aya maraso mashya bari kongera mu Ikipe, Umuvugizi wayo, Hemed Minani, yagize ati:”Dutangiranye umwuka mwiza imyiteguro y’Umwaka mushya w’imikino, ibi turabikesha ubufasha bw’amikoro duherutse guhabwa n’Umujyi wa Kigali”.

Yunzemo ati:”Ntakibazo na kimwe ikipe ifite kugeza ubu, mbere y’uko Shampiyona itangira. Abakunzi ba Kiyovu Sports SC n’aba ruhago, izabatungura, bitandukanye n’uko bari bayiteze”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *