Umutekano: U Rwanda rwugutse Abacungagereza 497 (Amafoto)


image_pdfimage_print

Minisitiri Gasana yibukije abakozi bashya ba RCS gukora kinyamwuga no kwirinda ingeso mbi. Ibi yabivugiye mu muhango wo kwinjiza Abacungagereza bashya 497.

Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yagaragaje ko Leta yakoze amavugurura mu mategeko hagamijwe kunoza uburyo bwo kwita kubagororwa, hashyirwa imbaraga mu nyigisho zibategurira kujya mu miryango yabo.

Aba bakozi bato b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora bari bamaze umwaka bahabwa inyigisho zirimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gucunga umutekano no gukoresha intwaro kwirwanaho badakoresheje intwaro, imikorere y’amagororero n’imyitwarire iboneye.

Abasoje aya masomo abinjiza muri uyu mwuga bishimiye ko bagiye kunoza akazi.

Minisitiri Alfred Gasana yabasabye gukora kinyamwuga no kwirinda ingeso mbi zangiza isura y’uru rwego.

Yavuze ko leta yakoze amavugurura mu mategeko agiye kunoza uburyo abagororwa basoza ibihano bakatiwe n’inkiko bazajya, bahabwa inyigisho zihariye kandi hakaba hari n’ibigo byihariye by’izi nyigisho birimo gushyirwaho hirya no hino mu gihugu.

Aba bakozi bato b’umwuga binjiye muri RCS ni 497 barimo abahungu 342 n’abakobwa 155.

Amafoto

Image

Image

Image

Image


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *