Ubuzima bw’abatari bacye bukomeje gutikirira mu gushaka guhindura Imiterere y’Umubiri


image_pdfimage_print

Mu isi ya none, uko iterambere rigenda rikura niko abantu nabo bagenda bunguka ubwenge. Gusa hari abatari bacye bemeza ko iki kitwa ubwenge cyaba ari ubujiji butavugwa. Abavuga ibi bashingira ko usanga umuntu aterwa ipfunwe n’uko Imana yamuremye, ahubwo agashakisha ikimufasha guhinduka uwo yifuza.

Ibi byaje gushimangirwa n’inkuru y’Umukinnyi wa Filime muri Canada witabye Imana azize gushaka guhindura Isura ye inshuro nyinshi.

Uyu wapfuye ku myaka 22 gusa y’amavuko, byavuzwe ko yagerageje gushaka guhindura uko yaremwe inshuro 7.

Aha, ngo yashakaga gusa n’umwe mu baririmbyi bakomeye mu ruhando rwa Muzika y’Isi, aho yatanze agera kuri Miliyoni 200$.

Uyu utatangajwe amazina, hatangajw ko yapfuye abona ko uko ashaka guhinduka, kubigeraho bisa n’ibidashoboka.

Muri uku gushaka kwihinduza isura yageze aho aba iciro ry’imigani, ku buryo aho yanyuraga hose yahabwaga urw’amenyo.

Yatangaje ko yagiriye Uruzinduko mu Buhinde, ariko abaturage bamubona bakamwamagira kure ari nako bamunnyega.

Inshuro nyinshi, uku kwihinduza imiterere gukorwa n’abafite Uruhu Rwirabura, bashaka kugira Urwera ngo bakunde bakundwe n’abafite uru Ruhu, bakunze kwitwa Abazungu.

Kenshi mu bafite Uruhu Rwirabura batuye hakurya y’Inyanja, bakunze kugaragara mu bikorwa byo kwihinduza Uruhu, bagamije kwisanisha n’abahatuye, kuko ab’Uruhu Rwirabura bakunze kwicwa mu bihe bitandukanye bazizwa uko baremwe.

Ijanisha ryakozwe, rikagaragaza ko Abanyafurika bahohoterwa bazira Ibara ry’Uruhu ari 11.7% buri Mwaka.

N’ubwo imibare yerekana ko abafite Uruhu Rwirabura bakunze kwibagisha bashaka gusa n’Abazungu, hari n’Abazungu bibagisha bagamije nabo guhindura imiterere, gusa ntabwo ijanisha riri hejuru nk’Abirabura.

Abakora uku kwibagisha ibizwi nka ‘Plastic Surgery’ mu Ndimi z’Amahanga, bikunze kubagiraho Ingaruka zirimo n’Impfu zifitanye isano nabyo.

Urutse Urupfu, Indwara zinyuranye zirimo; Cancel, Infection, kuva Amaraso menshi bidasanzwe, kugira Allergies ku Ruhu mu buryo bukabije kandi zidakira, kurwara Ibibyimba n’ibindi…

Gukomeza kwifuza kuba Umuntu w’igitangaza, Ikirenga, uhiga abandi, ukunzwe cyane,… ibyo byose ni Urugamba Mwenemuntu ahorana ngo ahinduke udasanzwe.

Gusa, iyo witegereje akavagari k’Amafaranga ashorwamo nyuma y’igihe bigakurikirwa no kwicuza, byakabereye Isomo Ikiremwamuntu, kikanyurwa ni uko Cyaremwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *