CAF Champions League: APR yatsikiriye i Dar es Salaam ihanga amaso i Kigali (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, yananiwe kwikura mu Mujyi wa Dar es Salaam ho muri Tanzaniya, mu mukino wayihuje na Azam FC.

Uyu mukino wakiniwe ku Kibuga cya Azam FC i Chamazi, Temeke, wari umukino ubanza mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino ya CAF Champions League.

Warangiye Azam FC iwegukanye ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa cyatsinzwe kuri Penaliti na Jhonier Blanco ku munota wa 55 w’umukino.

Muri uyu mukino, Umutoza wa APR FC, Darko Novic yari yatangije mu kibuga bamwe mu bakinnyi b’Abanyamahanga iyi kipe yaguze muri uyu Mwaka w’imikino, barimo; Lamine Bah, Richmond Lamptey na Mamadou Sy.

Ku ruhande rwa Azam FC yatangije abakinnyi bahagaze mu kibuga mu buryo bwa 4-4-2, umutoza yari yatangije mu kibuga bamwe mu bakinnyi be bakomeye barimo; Adolf Mtasingwa, Franck Tiesse, James Akaminko na Feisal Abdalla.

APR FC yinjiye muri uyu mukino nta gihunga, ndetse ku munota wa Karindwi yari igiye kunyeganyeza inshundura, ariko ishoti ryatewe na Lamptey rikurwamo n’Umunyezamu wa Azam FC, Mohammed Mustafa.

Hagati mu kibuga ha APR FC hakomeje kubera ingorabahizi Ikipe ya Azam FC, by’umwihariko ubufatanye bw’abakinnyi Yussif Dauda na Bosco Ruboneka.

Ku munota wa 20 w’umukino, Azam FC yagarutse mu mukino, binyuze mu bakinnyi bayo Gibril Sillah na Feisal Abdalla, gusa uku gukinana neza kw’aba bakinnyi kwakomwe mu nkokora na myugariro Clement Niyigena.

N’ubwo amakipe yombi yagerageje gushaka uko yanyeganyeza inshundura, ntabwo yahiriwe mu minota 45 y’igice cya mbere, kuko yagiye kuruhuka aguye miswi.

Igice cya kabiri cyatangiye Azam FC ifite amashagaga, ndetse biza no kuyibyarira umusaruro, kuko ku munota wa 10 gusa iki gice gitangiye, binyuze kuri penaliti yinjijwe neza na Jhonier Blanco.

Nyuma y’iki gitego, amakipe yakomeje guhatana ariko ntacyo byatanze kuko kunyeganyeza inshundura byananiranye.

Ku munota wa 80 w’umukino, Umutoza wa APR FC, Darko Novic, yinjije mu kibuga Godwin Odibo wasimbuye Richmond Lamptey mu gihe Victor Mbaoma yasimbuye Mamadou Sy.

Izi mpinduka zari zigamije kwishyura igitego yari yatsinzwe, ariko ntacyo byatanze, kuko umukino warinze urangira ari igitego kimwe (1) cya Azam FC ku busa bwa APR FC.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, APR FC iragaruka i Kigali gutegura umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 24 Kanama 2024 mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto

May be an image of 2 people, people playing football and text

Image

May be an image of 1 person, playing football, playing American football and text

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *