Home – THEUPDATE

Eriksen eyes successful finale for Man Utd after full injury return

With a full return under his belt and plenty still to play for, Christian Eriksen wants…

Sudani: Intambara Ingabo za Leta zihanganyemo n’izigometse ikomeje kurikoroza

Guhera mu Cyumweru gishize, mu gihugu cya Sudani hakomeje kuvugwa amakuru y’Intambara yarose hagati y’Ingabo z’Igihugu…

Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Cotonou rushobora gukurikirwa no kohereza RDF muri Benin

Perezida Patrice Talon wa Benin na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bemeje ko ingabo z’u…

How Air Pollution is causing Male Infertility

Fertility seems to be declining worldwide but it is a problem that is rarely reported as…

Icyateye Zidane gukubita Umutwe Matteraz ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2006 cyamenyekanye

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa, Zinedine Zidane ni umwe mu bakinnyi bakoze igikorwa kitazava abantu mu mutwe ubwo yakubitaga umutwe Marco Matteraz mu gatuza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2006.

Zinedine Zidane uzwi ku izina rya Zizou yanyuze mu makipe akomeye arimo Juventus na Real Madrid, mbere yo gusezera ku mupira w’amaguru burundu nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2006 cyaberaga mu Budage.

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa niyo yari yageze ku mukino wa nyuma yesurana n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Zinedine Zidane kuri uyu mukino niwe wafunguye amazamu atsindira igihugu cye cy’u Bufaransa ku munota wa 7.

Marco Matteraz wakiniraga ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yaje gutsinda igitego cyo kwishyura akoresheje umutwe ku munota wa 19, ndetse bituma iminota 90 y’umukino irangira ari igitego 1-1.

Hongeweho iminota 30 nk’ibisanzwe kugira ngo hamenyekane uwegukana igikombe, bigeze ku munota 110 Zidane wifuzaga gutwara igikombe byamugendekeye uko atari yabiteguye, asiga abakinnyi bagenzi be mu rugamba rwo gushaka iki gikombe.

Yanyuze kuri Marco Matteraz amubwira amagambo, nawe asubira inyuma nta kuzuyaza amukubita umutwe mu gatuza.

Matteraz yahise agwa hasi bituma umusifuzi afata icyemezo cyo gutanga ikarita itukura kuri Zidane, maze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa basigara ari abakinnyi 10 mu kibuga.

N’ubwo u Bufaransa bwakinnye butuzuye bwihagazeho, burangiza iminota 30 bukinganya igitego 1-1 hitabazwa penariti, kuri penariti niho u Bufaransa bwatwariwe igikombe kuko batsinzwe 5-3, byatewe na David Trezeguet wari wateye penariti ya 2 ku giti cy’izamu bituma u Bufaransa burushwa gutyo.

Benshi barebye uyu mukino bibajije icyatumye Zidane akubita umutwe Marco Matteraz ndetse hakavugwa n’ibihuha ko uyu mukinnyi ukomoka mu Butaliyani yari atutse Zidane igitutsi gikomeye kuri mama we, bigatuma nawe agira umujinya w’umuranduranzuzi ariko siko bimeze.

Mu magambo ya Marco Matteraz yitangarije impamvu yakubiswe umutwe agira ati:

Yambwiye ko ari bumpe umupira we yari yambaye umukino nurangira, namubwiye ko ntawemera ahubwo ko nahisemo mushiki we.

Aya magambo niyo yarakaje Zidane kuri ruriya rwego.

Zinedine Zidane akubita umutwe Matteraz

 

Umusaruro wabonetse! Zari yasezeranye n’Umugabo arusha Imyaka 10

Rwiyemezamirimo wo mu gihugu cya Uganda, Zarinah Hassan uzwi nka Zari Hassan cyangwa se Zari the…

“Marry your Mother if you can’t trust your Wife” – Peter Okoye slams those hailing Hakimi over his divorce case

Nigerian singer Peter Psquare has reacted to those supporting the deeds of footballer Hakimi over his divorce…

Kwibuka29: Abari batuye mu bice Ingabo z’Inkotanyi zafashe mbere barashima ko Nta Jenoside yahakozwe

Bamwe mu batuye mu bice ingabo z’Inkotanyi zaburijemo Jenoside bavuga ko kuhagera kwazo hakiri kare ari…

Kwibuka29: Abazi ahari Imibiri y’abiciwe mu cyari Ruhengeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe kuyigaragaza

Ubwo Tariki ya 15 Mata hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeli, Minisiteri…

Kwibuka29: Hibutswe abari abakozi ba CIMERWA bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru, mu Karere ka Rusizi mu Ruganda rwa Cimerwa, bibutse abakoraga muri uru ruganda…