Basketball: Ater Majok mu Marembo yinjira muri Patriots BBC

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda 2023 igeze mu mahina, amakipe atandukanye akomeje kureba uko yakongera imbaraga mu bakinnyi asanzwe akinisha mu rwego rwo kuzayitwaramo neza. Aha niho amakipe asanzwe azwiho kwegukana ibikombe aba ajyamiye amajanja.

Imwe muri yo ni ikipe ya Patriots Basketball Club, aho yamaze kumvikana na kizigenza Ater Majok ukomoka muri Sudani y’Epfo ariko ufite ubwenegihugu bw’igihugu cya Leban.

Amakuru THEUPDATE ifite ni uko ibiganiro hagati y’impande zombi byagenze neza, ndetse igihe icyo aricyo cyose aza gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe ikundwa n’abatari bacye mu bakunzi ba Baskeball imbere mu gihugu.

Nyuma yo kugaragara mu ikipe ye Petro de Luanda yitabiriye imikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2023 yabereye i Kigali mu Cyumweru gishize, uyu mukinnyi yagumye i Kigali mu rwego rwo gukomeza ibiganiro n’ubuyobozi bwa Patriots BBC.

Amakuru ahamya ibyo kwerekeza muri iyi kipe yongeye gufata indi ntera kuri uyu Mugoroba, nyuma y’uko agaragaye ari hamwe na bamwe mu bayobozi ba Patriots BBC mu mukino wabereye muri Salle Lycée de Kigali iyi kipe yaraye itsinzemo Espoir BBC amanota 74-71.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Majok azahita atangira gukinira Patriots BBC mu mikino izaba isigaye ya Shampiyona.

Ku myaka 35 y’amavuko, Ater Majok yafashije US Monastir kwegukana irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ry’umaka ushize, arihembwamo nk’umukinnyi wahize mu kugarira ndetse anatorerwa kuza mu ikipe y’abakinnyi batanu (5) bahize abandi.

Kugeza ubu, Shampiyona iyobowe n’ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), REG Basketball Club n’amanota 33, ikurikiwe na Espoir BBC n’amanota 32, Kigali Titans iri ku mwanya wa 3 n’amanota 30, mu gihe United Generation Basketball (UGB) iza ku mwanya wa 4 n’amanota 29.

Image
Mu ijoro ryakeye, Ater Majok yaraye akurikiranye umukino Patriots BBC yatsinzemo Espoir BBC mu mukino wabereye muri Salle ya Lycée de Kigali 

 

Image

Image

ATER J MAJOK (@IamAterMajok) / Twitter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *