BAL 2024: FUS Rabat na Al Ahly LY zatangiye neza imikino ya “Play-Offs”

Ikipe ya Al Ahly LY yo muri Libya na FUS Rabat yo muri Maroke, zatangiye neza imikino ya Play-Offs ya BAL 2024, iri gukinirwa i Kigali mu Rwanda mu Nyubako ya BK-Arena.

Iyi mikino ibiri yakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2024, ibimburirwa n’uwahuje Al Ahly LY na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

Warangiye Al Ahly LY itsinze Cape Town Tigers amanota 87-76.

Mu mukino wa kabiri wahuje FUS Rabat na Al Ahly yo mu Misiri.

FUS Rabat yawutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 10, igira amanota 89 kuri 79.

Iyi mikino yombi yarebwe n’isinzi ry’abafana n’ubwo nta kipe ihagararariye u Rwanda irimo, nyuma y’uko APR BBC itashoboye gukatisha itike binyuze mu mikino y’amatsinda izwi nka ‘Conference’, aho yabarizwaga muri ‘Sahara’, itsinda ryakiniye i Dakar.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye iyi mikino.

Bari bagaragiwe n’abarimo Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball Club, Mugwiza Désiré.

Ibirori bifungura iyi mikino byasururukijwe n’Itorero Inganzo Ngari aho ryanyuze benshi binyuze mu mbyino gakondo z’umuco Nyarwanda n’iza Kinyafurika.

Banataramiwe kandi n’Umunya-Nigeria Adekunle Gold aho mu mukino wa FUS Rabat yo muri Maroc na Al Ahly yo mu Misiri yaririmbanye n’abitabiriye uyu mukino abinyujije mu ndirimbo ze zirimo iyitwa ‘Okay’ yakunzwe cyane.

Imikino ya BAL izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi 2024, aho Petro de Luanda yo muri Angola izakina na US Monastir yo muri Tunisia saa 14:30 mu gihe Rivers Hoopers yo muri Nigeria izahura na AS Douanes yo muri Sénégal saa 17:30.

Biteganyijwe ko iyi mikino izasozwa tariki 1 Kamena 2024. 

Amafoto

Image
Imikino iteganyijwe gukinwa kuri uyu wa Gatandatu.

 

Image

Image

May be an image of 3 people

May be an image of 10 people, crowd and text that says "O Shrma 3λεTR"

May be an image of 7 people, crowd and text

May be an image of 7 people, crowd and text

May be an image of 7 people, crowd and text

May be an image of ‎6 people, people playing basketball, crowd and ‎text that says "‎ه Shema‎"‎‎

May be an image of 2 people, people playing basketball and text

May be an image of 1 person, playing basketball and text

May be an image of basketball, crowd and text

May be an image of 2 people, people playing basketball, crowd and text that says "Wilson Wilson. WiOLA W VIS U AL AHLY 41 MANDA น A RALA O WANA m w Shema Can EmA"

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *