BAL 2024: Abakunzi ba Basketball bijejwe kuzaryoherwa n’ubwo nta Kipe yo mu Rwanda irimo

Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall, yatangaje ko Abanyarwanda bazaryoherwa n’Imikino ya Basketball Africa League (BAL) igiye gukinwa ku nshuro ya kane nyuma y’aho APR BBC isezerewe ubwo yakinaga Imikino ya Conference ya Sahara, ikabura itike.

Ibi Bwana Fall yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane. N’ikiganiro kibanze ku myiteguro y’iri Rushanwa

Iyi mikino iteganyijwe gutangira ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024,muri BK Arena.

Iki ikiganiro cyitabiriwe n’abarimo Amadou Gallo Fall uyobora BAL, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Umuyobozi wa FIBA Africa, Anibal Manave ndete n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yatangaje ko imyiteguro yarangiye, amakipe yose azakina irushanwa ahari kandi yiteguye guhiganwa.

Abanyamakuru bamubajije niba nta mpugenge nk’ubuyobozi bwa BAL bufite ku bijyanye n’ubwitabire cyane ko bwa mbere mu mateka muri iyi mikino nta kipe yo mu Rwanda izaba irimo.

Amadou Gallo Fall yatangaje ko ntampugenge bafite ahubwo Abanyarwanda bamaze guhitamo andi makipe bazashyigikira.

Ni ku nshuro ya kane yikurikiranya u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya BAL, aho bitandukanye n’imyaka itatu ishize hazabanza gukinwa imikino yo kumenya uko amakipe azakurikirana bityo habone gukorwa tombora y’uko azahura muri ¼ (Seeding games).

Umukino ufungura uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, ukazahuza Al Ahly (Libya) na Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo) saa 17:00, uzakurikirwa ni uwa Al Ahly (Egypt) na FUS de Rabat (Maroc) uteganyijwe saa Mbiri z’Ijoro.

Amafoto

May be an image of 1 person, playing basketball and text that says "1 BAL Hennessy"
Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi

 

May be an image of 8 people, people playing basketball and text that says "CANAL+ AFREXIMBANK PUBAL Hennessy Air VISIT RWANDA Wilson. LITE LITE RwandAir TLITE LITE AFREXIMBANK FBAL blK BAL Hennessy ค nessy 人 RwandA FIF SIT"

May be an image of 1 person, playing basketball, crowd and text that says "OFINALS"

May be an image of 1 person, playing tennis, playing basketball and text
Umuyobozi wa FIBA Africa, Anibal Manave

 

May be an image of ‎1 person, playing basketball and ‎text that says "‎CASTLA LITE 비를 AFREXINBANK ل= 1 AFK essy‎"‎‎
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall

 

May be an image of 2 people, people playing basketball, crowd and text that says "88:88 OFINALS 14"
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie

 

May be an image of ‎3 people, newsroom, dais and ‎text that says "‎Wilson RwandAir ENSWA Alwie WA 山三 AFREXIMBANK ك 1 BAL bK Hen lennessy SIT ND ND Dil. ワ1? LIP CANTLR‎"‎‎

May be an image of ‎9 people, people playing basketball, crowd and ‎text that says "‎CANAL+ BAL 6K Hennessy ReandAir RwandAir VISIT RWANDA CANAL+ . Hennessy KLITE BAL ReondAi 人 VISIT RWANDA RwendAir Wilson VISIT RWANDA LITE RwandAir Wilson DIE اك= 더색 #GLITE RAL bl CANAL+ RwandAi ndAir Wilson. 스를 AFREKIMBAHK MBANK CANALA BAL.NBA.COM #BAL4 COFINALS‎"‎‎

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *