Papa Fransisiko yagaragaye agenda mu Igare ry'Abarwayi mu Muhuro asanzwe agirana n’abasura Vatikani buri wa Gatatu ndetse no mu Nama idasanzwe yabaye ku wa Kane. Ni inshuro ya mbere agaragaye yicaye mu Igare ry'Abarwayi nyuma y’aho aviriye mu Bitaro kubagwa ‘Urura runini’ mu Kwezi kwa Karindwi kw’i 2021.

Papa Fransisko w'Imyaka 85, afite ikibazo cyo kugenda nyuma y’aho ahuriye n'Uburwayi bwo mu Mavi.

Yagaragaye yicaye mu Igare ry'Abarwayi yerekezwa mu byicaro bye ku wa Kane tariki ya 05 Gicurasi 2022, ubwo yajyaga guhura n’abayobozi bakuru b’Imiryango y’Abihayimana ku Isi bazwi nka ‘Superior General’ (International Union of Superiors General (IUSG).

Papa yabwiye abitabiriye iyi Nama ko abasabye Imbabazi kubera ko atabashije kubona Imbaraga zo guhaguruka ngo asuhuze abayitabiriye, bitewe n’uko bigaragara ko mu guhaguruka akenera abamusindagiza, nk’uko byagenze ku wa Gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2022.

Mu Mashusho yafashwe, Papa yagaragaye aterwa akanyabugabo n’abasuye Vatikani ubwo yagerageza guhaguruka ngo agende, bamwe basakuza batera hejuru, abandi ubona ko bababajwe no kubona Nyirubutungane atabasha gutambuka.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, yari yavuze ko azakenera kongera gusubira ku Bitaro kureba uko Ubuzima bwe bwifashe.

Yari yanatangaje ko Umuganga we yamutegetse kutagenda bitewe n’Uburwayi afite mu Mavi.

Mu Rugendo rwa Gishumba aherutse kugirira mu Birwa bya Malta, naho ntabwo yabashije gutambuka ku Ngazi (Esikariye).

Pope's knee update: He can walk, but barely; treatment underway

Pope to UISG: Recognise your own vulnerability and that of others - Vatican  News