Vatikani: Papa Fransisiko yashimagije Abanyamakuru ku Munsi wabahariwe
Mu gihe Isi kuri uyu wa Kabiri yizihije
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubwigenge bwo gutangaza Amakuru, Ishami ry'Umuryango
w’Abibumbye ONU/UN ryita ku Bumenyi n’Umuco ‘UNESCO’ rishinzwe ibijyanye
n’uyu Munsi, ryemeza ko Abanyamakuru 55 ari bo bishwe bazira Umwuga wabo
mu Mwaka ushize w’i 2021.
Ishyirahamwe rishinzwe
guharanira Inyungu z’Abanyamakuru, CPJ, ryo rivuga ko Abanyamakuru
rizi ko bamaze kugwa mu Ntambara muri Ukraine ari 7.
Reporters Without Borders,
Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru batagira Imbibi naryo rivuga
ko Iperereza ryakoze ryerekana ko hari Abanyamakuru bahohotewe kubera
Imyambaro ibaranga, barimo abakora Amakuru mu Ntambara yo muri Ukraine.
Gusa, Reporters Without Borders
nta mibare y’abahohoterewe muri Ukraine ivuga.
Umushumba wa
Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko, mu Misa yo ku Cyumweru, nawe
yashimagije Ubutwari b’Abanyamakuru baba abiciwe mu Ntambara cyangwa
abapfunzwe bazira Umwuga wabo.
Yashimiye kandi Abanyamwuga, aho yavuze ko bashyira ahabona Ibikomere by’Isi badatinya.