Vatikani: Nyuma y’uko Ubuzima bwa Papa Fransisiko butifashe neza, yahagaritse Uruzinduko yagombaga kugirira muri Libani
- By Methode --
- Tuesday, 10 May, 2022
Papa Faransisiko yasubitse
Urugendo yagombaga gukorera mu gihugu cya Libani mu Kwezi kwa Gatandatu, nyuma
y’uko Ubuzima bwe butameze neza.
Minisitiri wa Libani ufite mu nshingano ze
Ubukerarugendo, Walid Nassar, ubwo yatangazaga aya makuru, ntabwo yigeze
atanagza nyirizina ikibazo cy’Ubuzima Papa yahuye nacyo.
Gusa muri iyi myaka ya vuba, uyu Mushumba wa Kilizya
Gatolika yakunze kurwara indwara y’Amavi.
Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru i Vatikano, nabyo
byemeje ko uru Rugendo rutakibaye nk’uko rwari rwategenyijwe, gusa nta
bisobanuro by’icyarusibije byatanze.
Amakuru aturuka i Vatikani, Ikinyamakuru cyo mu gihugu
cy’Ubufaransa, AFP, dukesha iyi nkuru cyatangaje, avuga ko nta kirahinduka ku
ngendo uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ateganya kuzakorera muri Repubulika ya
Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’Amajyepfo mu Kwezi kwa Karindwi k’uyu
Mwaka.
Libani ni Igihugu gifite Abakirisitu
benshi mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati.
Papa Fransisiko mu Mezi ashize, yari yakiriye Perezida w’iki gihugu na Minisitiri w’Intebe, mu rugendo bari bagiriye i Vatikani.