9979fbe5af538c7a6f7a676aa4629ed0

Duhugurane: Bimwe mu by’ingenzi byaranze tariki 30 Mata mu Mateka y’Isi, harimo ko ari Umunsi washingiweho Urusengero rwiswe urwa 'Satani'

Tariki 30 Mata ni Umunsi w’i 120 mu Minsi isanzwe igize uyu Mwaka, ubaze Umunsi ku wundi, hasigaye Iminsi 245 uyu Mwaka ukagera ku Musozo.

Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu Munsi

1492: Igihugu cya Espagne cyahaye Christopher Columbus komisiyo izafatanya na we mu ngendo z’ubuvumbuzi (Commision of exploration).

1863: Ingabo z’igihugu cya Mexique zagabweho ibitero n’ingabo z’Abafaransa, iki gitero cyabereye ahitwa Hacienda Camaron mu gihugu cya Mexico.

1871: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye ubwicanyi bwakorewe abantu bari mu nkambi ya Grant muri Leta ya Arizona.

1907: Umujyi wa Honolulu wo muri Leta ya Hawai, yabaye Umujyi w’igenga.

1966: Mu Mujyi wa San Francisco, muri Leta ya California hatangijwe urusengero rwiswe urwa Satan.

Uru rusengero ni ishyirahamwe rihuza abemera umuyoboro ngenderwaho ugenwa na buri muntu ku giti cye, ndetse bakaba basangiye ukwemera ko gukoresha igitabo cyiswe Bibiliya ya Satani cyanditswe na Anton Szandor LaVey.

Uru rusengero rugizwe n’abantu bari mu byiciro bibiri aribyo: Abanyamuryango babaruwe, basa n’abo umuntu yakwita rubanda rugufi, batagira icyo basabwa ngo babarirwe muri icyo cyiciro uretse kwitabira gahunda zashyizweho.

Ikindi cyiciro ni icy’abitwa abanyamuryango b’Abanyambaraga, aba basabwa kwandika babisaba ndetse basabwa gushyira ubuzima bwabo bakabumarira muri uru rusengero.

Aba nabo bafite inzego zitandukanye harimo abo mu rwego rwa mbere rwo hejuru rutagerwamo na rubanda rugufi. Uko inzego zisumbana zizamuka, ugeze ku ntera ya gatanu ashyirwa mu cyiciro cy’Abasesaridoti ari nabwo bahabwa inyito ya LaVey.

1995: Perezida Bill Cliton yabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wagiriye urugendo mu gihugu cya Ireland y’Amajyaruguru.

Bamwe mu bavutse

1909: Umwamikazi Juliana w’igihugu cy’Ubuholandi.

1943: Frederick Chilubawabaye Perezida wa Zambiya.

Abatabarutse

1555: Papa Marcellius II

1956: Alben Barkley wabaye visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubwa Perezida Harry S.Truman, watabarutse ubwo yatangaga imbwirwaruhame muri Leta ya Viriginiya, akimara kuvuga ijambo rigira riti "I would rather be a servant in house of Lord than sit in the seats of the mighty” bivuga ngo “ Nahitamo kuba umugaragu mu nzu ya Nyagasani aho kwicara mu ntebe z’umunyabubasha »




Comment As:

Comment (0)