FSoqO2eWAAASdxY

Rwanda: Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' witabye Urukiko ku nshuro ya 2 rwaburanishirijwe mu Muhezo nyuma y'Impungenge ku Mutekano w’Abatangabuhamya

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, witabye Urukiko ku nshuro ya kabiri rwashyizwe mu Muhezo nyuma yo kugaragaza Impungenge ku Mutekano w’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha nibwo bwasabye ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo nyuma y’uko inteko iburanisha yari igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi yatangiye kuruburanisha ku isaha ya saa tatu n’igice.

N'ubwo Ishimwe Dieudonne yagejejwe mu rukiko mu gitondo cya kare, urubanza rwatangiye rukererewe ho iminota 30.

Mbere yo gutangira ku buranisha urubanza , uhagarariye ubushinjacyaha yahise asaba ijambo maze agaragaza impungenge asaba ko urubanza rwabera mu muhezo.

Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abantu benshi biganjemo abanyamakuru bakurikirana bya hafi inkuru z’ubutabera.

Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya n’impamvu z’abahohotewe.

Ishimwe yabajijwe niba hari icyo abivugaho, asaba ko rutabera mu muhezo kuko n’ifatwa rye ryabereye ku karubanda kandi n’ibyo akurikiranyweho byatangajwe.

Yagaragaje ko kuba hari abatangabuhamya bafite impungenge na we yakabaye afite uburenganzira mu rubanza kugira ngo ibivugwa byose bimenyekane nkuko na we ibyo aregwa byose biri ku karubanda.

Umwunganira na we yagaragaje ko ibyo ubushinjacyaha bugaragaje busaba ko basaba urubanza rubera mu muhezo babyita ko ari mu nyungu z’abahohotewe, atari ko babibona.

Uwunganira Ishimwe kandi yasabye ko urubanza rutabera mu muhezo kubera ko impamvu ubushinjacyaha butanga ntashingiro zikwiye guhabwa kuko uwo yunganira n’ubundi afunze.

Yagaragaje ko kugeza ubu kuba Ishimwe Dieudonne agifunze nta bubasha yagira ku birebana nabo bafitewe impungenge n’ubushinjacyaha.

Nyuma yo kumva impande zombie, Umucamanza yavuze ko bishingiye kuba uru rubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura rukwiye kubera mu muhezo bityo asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka iburanisha rigakomeza.

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura. Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Image

Image

Image

Image


Comment As:

Comment (0)