Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne 'Prince Kid' uregwa Ibyaha bifitanye isano na Miss Rwanda rwasubitswe
Kuri
uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid wateguraga
amarushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda), yagejejwe imbere
y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.
Uyu musore w’imyaka 36 y’amavuko yitabye ubutabera ngo atangire
kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho akurikiranyweho ibyaha
by’ihohotera rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa
rya Miss Rwanda.
Prince Kid akekwaho ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano
mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku
gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Nyuma yo kugera mu rukiko, urukiko rw’Ibanze rwafashe umwanzuro
wo gusubika uru rubanza kugira ngo Prince Kid n’umwunganira bafashwe kubona
dosiye izabafasha kwitegura urubanza.
Ni icyemezo gifashwe nyuma y’ubusabe bwa Me Nyembo Emelyne wunganira uyu mugabo wagaragaje ko atarabona dosiye y’Ubushinjacyaha, bikaba biteganyijwe ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, saa tatu za mugitondo.