download (17)

Umuryango wa Buravan washimiye abawufashije mubihe bidasanzwe

Nyuma y’iminsi mike ishize umuryango nyarwanda ndetse n’abakunzi ba Buravan muri rusange bari mu gahinda ndetse batiyumvisha uburyo umuhanzi nka Yvan Buravan tabaruka by’amarabira, ibintu byavugishije benshi baba abasanzwe bamuzi ndetse n’abatamuzi bamumenye muri ibyo bihe. Kuva ubwo kugera n’ubu biragoye kuba wamara amasaha abiri utumvise indirimbo ye haba kuma radiyo cyangwa kubantu bacuruza ibifite aho bihuriye n’imyidagaduro.

Haba mubihe yari aruhijwe n'uburwayi ndetse na nyuma y'uko bumuhitanye kuwa 17 Kanama, abantu batandukanye bagaragaje kwifatanya n’umuryango we ndetse bakomeza kuwuba hafi muburyo bwose, haba mu masengesho ndetse no kuwugaragariza urukundo banashimira umuhungu wabo uruhare yagize mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri Nzeri, umuryango wa Burabyo Michael wasohoye itangazo mu ndimi ehatu; ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza bashimira ababafashije bose barimo Leta y’u Rwanda, abavandimwe, inshuti n’abakunzi ba Buravan ndetse n’abahanzi bagenzi be babaye hafi umuryango mu bihe bikomeye byo kubura umwana. Barengejeho ko ineza bagiriwe bazahora bayizirikana.


Umuryango wa Burabyo washimiye abawubaye hafi


Comment As:

Comment (0)