Screenshot_20220907-155712

Umunyenga w’Urukundo urahinda hagati ya Bruce Melodie n’Umunya-Ostraliyakazi

Amashusho ya Bruce Melodie ari mu bihe byiza n'umukobwa ukomoka muri Australia ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'umuhanzi Bruce melodie ari gusomana n'umukobwa witwa Nadia Abo Khadour mu modoka.

Hari kandi n'andi mashusho uyu muhanzi ari kumwe n'uyu mukobwa ahantu mu cyumba amubwira ko umubano wabo wafashe indi ntera batakiri nk'abateretana ahubwo babaye umuryango.

Benshi batunguwe bibaza ukuntu Itahiwacu utaherukaga kuvugwa mu nkuru zo gukururana n’inkumi yaciye inyuma umugore we bamaranye imyaka irindwi.

Amakuru Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru ivuga ko yamenye, avuga ko Melodie n’uyu mukobwa bamenyaniye muri Tanzania ubwo yajyaga gukorana indirimbo ‘Totally crazy’ na Harmonize.

Kuva ubwo, batangiye kwubaka ubushuti bahujwe n’uwari umukunzi wa Harmonize nawe ukomoka muri Australia, ibi niyo byatumye uyu mukobwa atangira no kugenda mu Rwanda cyane.

Mu minsi yashize yakoranye indirimbo na Bruce Melodie ndetse inafatirwa amashusho ariko ntirasohoka.

Ku rundi ruhande, biracyekwa ko aba bombi baba aribo bahisemo gushyira hanze aya mashusho basomana, mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo bakoranye dore ko uyu mukobwa nawe asanzwe akora muzika iwabo muri Australia.




Comment As:

Comment (0)