Ubushakashatsi bwagaragaje ko COVID-19 yakomye mu nkokora bikomeye Imibereho y'Ingo mu Rwanda
Ibyavuye mu bushakashatsi bw'ikigo
gisesengura ibirebana na Politike za leta IPAR bwakozwe hagati ya Gashyantare 2020
kugeza muri Gicurasi 2021, byerekana ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu
nkokora bikomeye imibereho y'ingo, ku buryo 64% by'ababajijwe bose bagaragaje
ko ubukungu bw'ingo zabo bwagabanutse cyane.
Ikigo gikora
ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze
ubushakashatsi ku ngaruka z'icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y'ingo ku buryo
babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n'Imijyi 6 yunganira Umujyi wa
Kigali habazwa ingo 2053.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi
bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.
58% by’abayoboye
izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62%
by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.
Uwayoboye ubu
bushakashatsi, Dr. Jean Baptiste Nsengiyumva avuga ko uturere twa Rusizi,
Rubavu na Nyarugenge aritwo twagaragaje ingaruka nyinshi cyane kurenza ahandi.
Muri rusange ingo zigera kuri 24%
by’izabajijwe zagize igabanuka rikabije ry’amikoro yo guhaha kuburyo ingo
zahuye n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’imirire zirimo 25% by’iyobowe
n’abagabo, 13% by’iziyobowe n’abagore ndetse na 5% by’ingo ziyobowe
n’abashakanye.
Umuyobozi Mukuru
wa IPAR, Eugenie Kayitesi avuga ko ikigamije muri ubu bushakashatsi ari ukwereka
abafatanyabikorwa ahakwerekezwa ubufasha ku bafite ibibazo kurusha abandi.
Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 3
tugize Umujyi wa Kigali no mu turere 6 twunganira Umujyi wa Kigali aritwo Huye,
Muhanga, Musanze, Rubavu, Rusizi na Nyagatare.
Bugaragaza ibihe bikomeye ingo nyinshi
zaciyemo hagati ya Gashyantare 2020 kugeza muri Gicurasi 2021.