Abacuruzi

Rwanda: Abarimu barasaba inzego bireba kugira icyo zibakorera ku Biciro ku Isoko bikomeje kurenga Ubushobozi bwabo

Guhera ku tariki ya 24/2/2022 ubwo Abarusiya batangizaga Intambara yeruye mu gihugu cya Ukraine, Ibihugu byinshi byatangiye gutangaza ko bimwe mu Biciro by'Ibicuruzwa byazamutse, by’umwihariko bihereye ku bikomoka kuri Peteroli, ndetse uko Iminsi yicumaga n’ibindi bigenda bizamuka. Aha twavuga nk'ibikoresho nkenerwa, Ibiribwa, Imyambaro n'ibindi...

Iri zamuka ry'ibiciro rikaba ryarageze no mu Rwanda, aho abatari bake ku Mbuga Nkoranyambaga no mu Binyamakuru bitandukanye bagiye basaba abo bireba gutanga Ubisobanuro ariko ntibyagira icyo bitanga.

Iri zamuka ry'ibiciro ririkugira ingaruka ku bantu benshi, dore ko ugereranyije ku Kibiriti cyaguraga 20Frw cyangwa se Ibisuguti byaguraga 50Frw byazamutse, nyamara aribyo bifatwa nk’ibiribwa Abakiri bato benshi batangiriraho kwiga kurya, ugakomereza ku bindi by’ibanze aho byose bigira ingaruka ku bafite amikoro make by’umuwihariko Abarimu. Ibi bigakomera cyane bigeze mu bigisha mu Mashuri Abanza, aho bavuga ko Umushahara wabo utajyanye n’igihe, babuze icyo bafata n’icyo bareka.

Unyuze mu Masoko atandukanye hano mu Rwanda, usanga ibiciro byaratumbagiye.

Nk’Urugero mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu, Ikilo cy’Umuceri usanzwe cyaguraga 800Frw, ariko kuri ubu kikaba kirengeje 1300 Frw.

Litiro y’Amavuta yo guteka yaguraga 1800Frw, ariko ubu igeze ku 3500 Frw, naho Icupa rito rya Gaz rigura Ibihumbi 10Frw i Kigali.

Isabune nto yo kumesa igeze ku 1000Frw ivuye kuri 450 Frw yo mu bihe bishize, mu gihe Inini iri kugura 2000Frw ivuye kuri 800 Frw.

Ibi biciro biremereye Abarimu by’Umwihariko abo mu Mashuri Abanza kugeza ubu bahembwa Umushahara Muto ugereranyije na bagenzi babo bo mu bindi byiciro.

Umwarimu ufite Impamyabumenyi yo ku rwego rw’Amashuri Yisumbuye izwi nka (A2) atangirira ku Mushahara w’Ibihumbi 44Frw.

Abo muri iki cyiciro bavuga ko batakibasha kwishyura iby’ibanze bakenera mu Buzima, bitewe n’izamuka ry’Ibiciro rikabije nk’uko bamwe babitangarije Radiyo Ijwi rya Amerika .

Uwitwa Bizimana Emmanuel wo mu Karere ka Rusizi yavuze ko imihahire kuri ubu igoranye ariko byagera ku baba mu nzu bakodesha, ingaruka z’izamuka ry’ibiciro zigasya zitanzitse.

Aganira n’umunyamakuru yagize ati “Aya amafaranga kuyafata ngo ugiye mu isoko ni ibintu ntakubwira ngo ubyumve, mbese birakabije cyane. Niba dufata amasuka tukajya guhinga… ariko icyo nkubwiye ni uko birenze urugero.”

“Isukari ahantu aho ntuye tuyigura ibihumbi 2500 Frw ku kilo. Niba ari ibiyiko bibiri uguze, ushyira mu gikoma cy’umwana wowe ukakinywera aho cyangwa ukakireka. Urebye aho ibintu bigeze birenze ukwemera.”

Mugenzi we yavuze ko umushahara wa mwarimu utajyanye n’igihe ashingiye ku kuba utabasha no kuvamo amabati yakubaka inzu cyangwa ngo nyirawo abe yakwishyurira umwana we ishuri ryoroheje.

Kugira ngo ubuzima bushoboke bisaba ko mwarimu yisunga Koperative Umwalimu SACCO agasaba inguzanyo ariko uyu mwarimu yavuze ko rimwe na rimwe bitewe no gufata inguzanyo zirenze ubushobozi bwo kwishyura hari ubwo umwarimu yisanga ku mushahara we hasigaye nka 5000 Frw akaba ari yo atahana ku kwezi.

Ati “Niba ufite inguzanyo ku mushahara, ukagira ingoboka na ‘quinzaine’, icyo gihe ushobora gusanga umwarimu uhembwa ibihunbi 50 Frw asigaranye 5000 Frw cyangwa 2000 Frw, ari wo mushahara ategereje ku kwezi.”

Aba barimu basaba ko hamwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro hakwiye gutekerezwa uburyo umushahara wa mwarimu wahuzwa n’imiterere y’isoko.

“Leta yagira icyo ikora ikazamura umushahara cyangwa muri cya kigega nzahurabukungu igashyiramo amafaranga yunganira mwarimu kuko aho ibintu bigeze byaturenze.”

Ahafatwa nk'umusingi w’ireme ry’uburezi ni ho abarimu bafata umushahara muto udafasha mwarimu gukemura ibibazo by'ibanze by'imibereho

Hashize imyaka itatu leta itangiye gahunda yo gutanga inyongera ya 10% y’umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya leta buri mwaka.

Umwarimu wo mu mashuri abanza watangiranye na yo yavuye ku bihumbi 44 Frw, ubu ageze kuri 57 Frw.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nubwo iyi nyongera ari nto iyo ubaze muri rusange amafaranga atangwa muri iyi gahunda ari menshi cyane bitewe n’uko umubare w’abarimu ari munini. Kuri ubu bagera ku bihumbi 100.

Mu mashuri abanza ni ho hari abarimu benshi; ni na ho hari umusingi w’ireme ry’uburezi ariko nibo barimu bahembwa umushahara muto cyane. Ku bw’ibyo inyongera ya 10% ku mushahara basanganywe iza imeze nk’agatonyanga mu nyanja.

Amakuru avuga ko Minisiteri y’Uburezi iri mu biganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi harebwa uko iyi nyongera itaba 10% by’umushahara umuntu asanganywe ahubwo hakabanza hakavanwaho icyuho kiri hagati y’imishahara y’abarimu bo mu mashuri abanza n’abo mu bindi byiciro.

Igishingirwaho ni uko “iyo 10% ry’ufite byinshi ari we wiyongeraho menshi naho k’ufite dukeya hakjajyaho gato kubera ko aturuka kure.”

Mu gihe byaba bikozwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha nk’uko bivugwa, nibura umwarimu wo mu mashuri abanza yatangirira ku mushahara uri hagati y’ibihumbi 80 Frw na 90 Frw ujya kwegera uw’aba A1 kuko kugeza ubu babakubye inshuro zirenze ebyiri. Icyo cyuho nikimara kuvamo inyongera ya 10% izakomeza gusaranganywa nk’uko bisanzwe.

Umushahara muto mu burezi uri mu bituma abarimu bagenda bata akazi ari benshi aho Minisitiri w'uburezi Dr. UWAMARIYA Valentine aheruka gutangaza ko abagera ku 1000 bakavamo bakajya mu bundi bushabitsi nkuko yabitangarije mu nama Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki mu Rwanda, mu mpera z’ukwezi gushize.

Yagize ati “Muhora mubona turi mu gahunda zo gushyira abarimu mu myanya. Hari n’abatubaza impamvu bitarangira. Buriya buri kwezi abarimu bageze ku 1000 bava mu kazi. Tujya kurangiza umwaka ibihumbi 10 byavuye mu kazi. Twashyize abarimu mu myanya bageze ku bihumbi 40 muri iyi myaka ibiri ishize ariko ntibyabatangaza mugeze mu mashuri mugasanga hari ahatari abarimu kubera abasohoka ariko hari n’aho twageze tukababura.”


Comment As:

Comment (0)